Uburoso bw’amenyo ntibugomba gukoreshwa mu gihe kirenze amezi atatu
Abantu baragirwa inama yo kwita ku buzima bwo mu kanwa boza mu kanwa nibura gatatu ku munsi kandi bakoresheje uburoso n’umuti wabugenewe. Mu gihe kandi abenshi usanga boza amenyo batambitse uburoso, ni byiza gukoresha uburoso mu cyerekezo gihagaze kuko iyo butambitse byangiza igice cy’inyuma cy’amenyo ndetse n’ibiryo bikaguma hagati y’amenyo.
Kayinamura Jean Marie Vianney wo mu ihuriro ry’abavuzi b’indwara zo mu kanwa n’amenyo, agaragaza ko isuku yo mu kanwa ari ingenzi mu kwirinda indwara zitandukanye zo mu kanwa, dore ko izi ndwara zibasira ababarirwa muri Miliyari 3 na Miliyoni 700 mu basaga Miliyari umunani batuye ku Isi.
Yagize ati “Isuku yo mu kanwa n’amenyo ni ingenzi kugira ngo twirinde indwara zo mu kanwa zifata ishinya n’izifata amenyo. Koza mu kanwa bigomba gukorwa igihe cyose umuntu amaze kurya. Tuvuga gatatu ku munsi kubera ko umuntu akenshi afata icyo kurya cya mu gitondo cyoroheje, akarya saa sita na nijoro. Ni yo mpamvu tuvuga gatatu ku munsi cyangwa igihe cyose amaze kurya kugira ngo yirinde za ndwara zirimo iz’ishinya no gutoboka kw’amenyo. Ikindi ni uko tubagira inama yo gukoresha uburoso n’umuti w’amenyo wabugenewe kandi biraboneka ku isoko mu buryo bworoshye.”
Yongeyeho ati “Hari abantu benshi batita ku isuku yo mu kanwa bikabaviramo indwara zitandukanye zifata ishinya n’amenyo, ugasanga yaba umwana cyangwa umuntu mukuru yatobotse amenyo, kandi akenshi iyo atangira gutoboka ntabwo ubimenya, ariko uko agenda atoboka cyane umuntu uyarwaye agenda aribwa, yafata ikintu cyo kunywa cyangwa cyo kurya ndetse iryinyo rikaba rishobora kukurya rikaba ryakubuza kujya ku ishuri niba uri umunyeshuri cyangwa rikaba ryakubuza kujya ku kazi, kandi n’iyo ugiye kwa muganga utanga amafaranga bikagutwara n’umwanya, ibindi wari gukora bikadindira. Rero ni ngombwa kwita ku isuku yo mu kanwa kugira ngo wirinde izo ndwara.”
Tariki 27 Werurwe 2026, mu Rwanda no ku Isi hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu kanwa. Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo ku rwunge rw’amashuri ya Bumbogo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twite ku isuku yo mu kanwa, tubeho neza”.
Mu rwego rwo gushyigikira isuku kuri icyo kigo cyigaho abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bitatu, cyahawe ibigega bine bijyamo amazi kimwe cya meterokibe eshanu. Buri munyeshuri yahawe uburoso bw’amenyo n’umuti woza mu kanwa, basobanurirwa ko uburoso bukoreshwa mu gihe cy’amezi atatu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Isuku ryo mukanwa ni nkenerwa ryose.none se haba hari ngaruka zo kutakoresha uburoso butariko umuti?