Umubare si cyo cy’ingenzi - Kagame ku mikoranire ya FDLR na RDC

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, yabajijwe ku byo akunze kuvuga by’imikoranire y’ingabo za RDC na FDLR, abazwa niba yaba azi umubare w’abagize FDLR.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yemeje ko ubufatanye hagati ya RDC na FDLR buriho kandi bukomeje.

Naho ku bijyanye n’umubare, yavuze ko atari cyo kintu cy’ingenzi. Ati "Baba ari magana cyangwa ibihumbi, icyo bategura n’icyo baharanira, icyerekezo cyabo n’ubufasha bahawe na Guverinoma ya RDC ni cyo kibazo gikomeye. Urebye gusa ku mubare, waba wirengagije icy’ingenzi. Nta tandukaniro ry’umubare hagati ya FDLR na ADF [Allied Democratic Forces], abakomoka ku itsinda rya Leta ya Kisilamu intambara yo muri Uganda irimo imyaka myinshi ku butaka bwa RDC, ku bwumvikane na Tshisekedi.

Nubwo Guverinoma ya Kongo yakunze kuvuga ko ifite ubushake bwo guhagarika ibikorwa bya FDLR, ariko ibisubizo ntibiboneka.

Perezida Kagame yavuze ko mu turere M23 igenzura, ikora neza mu guhangana na FDLR n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, ariko mu turere twa Masisi, Walikale n’ahandi ingabo za FARDC zigenzura, FDLR iracyahaboneka aho ifatanya n’ingabo za Guverinoma. Ati "icyinshishikaje si ukuvuga amagambo yo kwitaka, ahubwo ni ukuri kw’ibigaragara."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka