New Zealand: Mu #Kwibuka32 , biyemeje kubaka ahazaza hatarangwa urwango
Ku wa 11 Mata 2026, Abanyarwanda batuye muri New Zealand hamwe n’inshuti z’u Rwanda n’abatumirwa batandukanye, bahuriye mu Mujyi wa Auckland mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagize umuryango nyarwanda, abahagarariye Leta ya New Zealand, abadipolomate, abashinzwe uburenganzira bwa muntu, ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bose bahuriye ku mugambi wo kwibuka no kunamira abazize Jenoside.
Igikorwa cyatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere (candle lighting) byakozwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda, rufatanyije n’abitabiriye igikorwa, nk’ikimenyetso cyo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside. Hakurikiyeho umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo rye, Madamu Rehema Uwamahoro, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri New Zealand, yagaragaje ko ari ngombwa kwibuka amateka mabi igihugu cyanyuzemo, anashimangira ko Abanyarwanda bagomba gukomeza ubumwe no kurwanya abahakana Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza hatarangwa urwango, anunamira abazize Jenoside anasaba kurengera ukuri n’ubumuntu.
Bwana Innocent B. Muhizi, Intumwa Nkuru y’u Rwanda muri New Zealand, na we yagejeje ijambo ku bitabiriye, abanza kubashimira no kubasuhuza. Yasobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana. Yanagaragaje impungenge ku ikwirakwizwa rikomeje ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango.
Yanashimiye byimazeyo ingabo za RPA Inkotanyi, ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside. Yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kwigira ku mateka kugira ngo rwubake ejo hazaza heza harangwa ubumwe n’iterambere, hatarangwamo amacakubiri.
Mu bandi batanze ijambo harimo Lady Clare de Lore, Uhagarariye u Rwanda nk’Umuyobozi w’Icyubahiro (Honorary Consul General) muri New Zealand, washimiye abitabiriye iki gikorwa. Yagaragaje ko nubwo isi ivuga “Ntibizongere kubaho ukundi (Never Again)”, Jenoside n’ihohoterwa bikomeye bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’isi, asaba buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya.
Muri gahunda kandi hatanzwe umuvugo wo kwibuka watanzwe n’umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri New Zealand, ndetse hanerekanwa amashusho agaragaza urugendo u Rwanda rwanyuzemo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku iterambere rumaze kugeraho uyu munsi.
Ijambo nyamukuru ryatanzwe n’uhagarariye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri New Zealand, wagaragaje ko iki gihugu cyagize uruhare rukomeye mu kuba mu bya mbere byise Jenoside yakorerwaga Abatutsi Jenoside mu Muryango w’Abibumbye. Yashimangiye ko kwibuka ari umusanzu ukomeye mu gukumira Jenoside n’ibyaha bisa na yo, anasaba buri wese kugira uruhare kugira ngo intero ya “Ntibizongere kubaho ukundi” ibe impamo.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 i Auckland cyasojwe hashimangirwa ubutumwa bw’ubumwe, kwibuka no gufata inshingano, hagamijwe gukomeza kurwanya Jenoside, urwango n’akarengane aho ari ho hose ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|