Inkotanyi Imana yo mu ijuru izazihembe – Uwanyirigira Josée
Ababyeyi ba Uwanyirigira Josée n’abavandimwe be batanu barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barokoka ari abana batatu. Ashima Inkotanyi zari ku musozi wa Rebero muri Kigali zamurokoye zikamugaragariza urukundo, mu gihe abari baramusigaranye bishe benewabo we bamuretse ngo bazajye bamureberaho uko Abatutsi basaga.
Ngo banze kumuhungana kuko babonaga ko azicwa, bamugira inama yo kuzamuka ku Irebero akajya kureba Inkotanyi zari zihari. Akihagera, umwe mu basirikare b’Inkotanyi yikuyemo ikote yari yambaye ararimufubika akomeza kuryambara kugeza rishaje.
Uwanyirigira yarezwe na nyina wabo wari warapfushije umugabo n’abana barindwi, uwo mubyeyi akaba nta bushobozi buhagije yari afite. Ashima ubuyobozi bwiza bwabitayeho, yishyurirwa amashuri n’ikigega FARG, ashima na AVEGA Agahozo yafashije ababyeyi batari bishoboye, ndetse n’umuryango IBUKA wagize uruhare mu kububakira amacumbi yo kubamo.
Inkotanyi zo avuga ko ntacyo yabona azitura, ati “Imana yo mu ijuru izazihembe!” Uwanyirigira ubu ni umubyeyi ufite abana bane. Afite icyizere cyo kuzagira abuzukuru n’abuzukuruza, ndetse ubu ubu abana bazi ko kubaho ari uburenganzira bwabo, mu gihe muri Jenoside nta burenganzira bo bari bafite bwo kubaho.
Ibi yabigarutseho mu buhamya yatangiye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro tariki 10 Mata 2026 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo aharuhukiye Abatutsi barenga 300 n’abandi bagera ku 1,000 bishwe batwitswe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiganiro bijyanye no Kwibuka bikomereza ahazwi nko kuri ‘Mwana Ukundwa’ mu Murenge wa Kigarama.
Abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Kigarama bashima ubuyobozi n’abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero ku bw’uruhare rwabo mu kububakira no kubasanira amacumbi, bibafasha kubaho neza.
Uhagarariye umuryango IBUKA muri uwo Murenge yagize ati “Turashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wacu, Umubyeyi Médiatrice, kuba atuba hafi. Ntacyo adakora ngo tugire ubuzima bwiza. Nubwo Leta itabasha kuduha ubushobozi bwose icyarimwe, we adushakira abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badufasha gusana inzu. Ubu abarokotse Jenoside turatekanye.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|