Urubyiruko rwo mu Karere ruraganira uko rwateza imbere ubuhinzi bugezweho
Urubyiruko rwo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba rwateraniye i Kigali mu Rwanda ku matariki ya 17-18 Nyakanga 2025, aho barebera hamwe uko barushaho kugira uruhare mu buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere (Climate-Smart Agriculture), ndetse bugamije no gufasha mu kwihaza mu biribwa.

Ibyo biganiro byateguwe ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Karere, byitezweho ko ababyitabiriye bo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Somalia, Ethiopia, Tanzania, Uganda, u Burundi n’ahandi, bahuriza hamwe ibitekerezo ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, n’icyo babona za Guverinoma n’abafatanyabikorwa bakora, ariko bashingiye ku rubyiruko.
Ni byo Jean Paul Ndagijimana, Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda yasobanuye, ati “Muzi ko muri Afurika n’u Rwanda by’umwihariko, abaturage benshi ni urubyiruko, kumva amajwi yabo, ibitekerezo, n’uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ni yo ntego nini y’iyi nama. Ibitekerezo bizavamo bizakusanywa hanyuma babisangize abandi bazajya mu nama izaba mu kwa cumi na kumwe yitwa COP30 izabera muri Brazil.”
Jean Paul Ndagijimana yagaragaje ko urubyiruko rwitezweho uruhare runini mu iterambere ry’ubuhinzi, ati “Imbaraga z’Igihugu ni urubyiruko. Turamutse tubahaye ubumenyi nk’ibi turimo kuganiraho, bikanarenga u Rwanda bakumva n’ibyo ibindi bihugu birimo gukora, barushaho guhana ibitekerezo bigatuma badahera kuri zeru, bakavuga bati n’abandi hari icyo bakoze, noneho twebwe nk’abaterankunga tukabafasha gushyira ibitekerezo byabo mu bikorwa, na Leta ikabafasha gushyira ibitekerezo byabo mu mirongo ngenderwaho Igihugu kigenda gishyiraho (policies), ntibibe ibintu bibituye hejuru, ahubwo bikaba ibintu bagizemo uruhare.”

Ahereye ku rugero rw’ibiherutse kuba mu Rwanda aho ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu, ubu Leta ikaba irimo kubakira abo byasenyewe, Ndagijimana asanga hari imyumvire isaba ko abantu bafatanya n’Igihugu mu kugabanya ingaruka z’ibiza cyane cyane ibiturutse ku mihindagurikire y’ibihe. Ati “Kimwe rero mu byo tuganirira hano ni ingamba twashyira mu bikorwa kugira ngo imvura niba nyinshi cyangwa amapfa naba menshi ntibigire ingaruka zikomeye. Urubyiruko rero ruramutse rubyumvise, ruba aba mbere mu kujya kubyumvisha abandi hirya kugira ngo nk’abatuye mu manegeka, abahinga mu buryo bwangiza ikirere, abantu batazi ko kuhira bishobora gufasha, urubyiruko rujyane ubwo bumenyi bunabafashe kubishyira mu bikorwa, maze Igihugu cyacu gikomeze kuba mu by’imbere bihangana n’imihindagurikire y’ibihe nta ngaruka bigize ku baturage.”
Modester Lynn wo muri Kenya witabiriye iyi nama, avuga ko yishimiye kwitabira ibi biganiro bigamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, rwihangira imirimo mu buhinzi bugezweho bugamije kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Ibi ni ingenzi cyane kuri twe by’umwihariko nk’urubyiruko turamutse tugize uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe twatanga umusanzu ukomeye mu buhinzi butangiza ikirere no kwihaza mu biribwa. Turasabwa guhanga udushya no gutanga imbaraga zikenewe kugira ngo ingamba zifatwa zishyirwe mu bkorwa kandi zitange umusaruro. Twiyemeje kuzamura ijwi ryacu nk’Akarere kose ka Afurika y’Iburasirazuba, kuruta uko Igihugu kimwe cyabigira ibyacyo cyangwa se umuntu umwe ku giti cye. Twiyemeje gukorera hamwe tukareba icyo twafasha nk’urubyiruko mu kwihaza mu biribwa, no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Mugenzi we wo muri Tanzania, witwa Glory Kaaya, avuga ku ruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi butangiza ikirere, yagize ati “Abagore n’abakobwa ni twe akenshi duteka, ni twebwe tujya gushaka inkwi n’ibitunga umuryango, rero dukwiye kumva ko natwe turebwa n’ingamba zo gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Kuko nitutabikora uzasanga ibyemezo byinshi bifatwa n’abagabo nyamara batazi ibibera mu gikoni, bityo ijwi ryacu ntiryitabweho.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yagaragaje ko kuba urubyiruko rurimo kurushaho kwitabira ibyerekeranye n’ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga, bitanga icyizere cyo kugera ku buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati “Urubyiruko rurabyitabira ku mubare munini uhereye ku mashuri ya kaminuza abyigisha, nk’aho bigisha ubuhinzi bukorerwa ahameze nko mu nzu (Greenhouses) ndetse hafite ikoranabuhanga ryo gupima ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, ku buryo bashobora guhinga haba mu mpeshyi (mu gihe cy’izuba ryinshi) no mu gihe cy’imvura (mu itumba).”
Ati “Ibyo rero bigenda bigaragara cyane cyane mu rubyiruko rusohoka mu mashuri arimo kubyigisha mu Rwanda. Uko umubare ugenda uzamuka, usanga mu ikoranabuhanga urubyiruko rurimo, ariko noneho rutangiye kumva n’impamvu yo kujya mu buhinzi bw’umwuga kandi buteye imbere. Turacyari mu rugendo, ariko urubyiruko rurabyitabira. Imbogamizi bagihura na yo ni ukubyumva kugira ngo bumve ko ubuhinzi uyu munsi ari umurimo wakorwa kinyamwuga bugashobora kubateza imbere. Hari n’ikibazo cy’ubumenyi butaraba bwinshi , ariko hari icyizere ko ubumenyi bukomeza kwiyongera uko abanyeshuri bagenda barangiza muri za kaminuza. Indi mbogamizi ni ijyanye no kubona imari ibafasha gukora, ariko Leta yashyizeho ingamba zirimo gusaba ibigo by’imari korohereza urubyiruko kugira ngo rubone ubushobozi bwo gushora imari mu buhinzi buteye imbere.”

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwitabira ubuhinzi bugezweho, Umuryango AGRA uvuga ko muri gahunda ufite harimo gufatanya na za Leta mu guhangira urubyiruko akazi rushingiye ku ruhare rwarwo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (green jobs). Hari na gahunda yo guha urubyiruko ubumenyi ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, n’icyakorwa kugira ngo hafatwe ingamba zituma ingaruka zitaba mbi cyane. AGRA kandi ifasha n’urubyiruko gukorera urugendo shuri ahandi kugira ngo bafunguke amaso, bigire ku bandi. Nko mu kwezi kwa cyenda 2025 hari abo bazajyana muri Senegal kureba ibyo abandi bakora, mu kwezi kwa cumi na kumwe hari n’abandi bazafashwa kujya muri Brazil guhaha ubumenyi bwabafasha mu ntego n’icyerekezo cyabo.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|