U Rwanda rwishimiye intambwe M23 na DRC bateye
U Rwanda rwishimiye isinywa ry’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar.

U Rwanda ruvuga ko aya masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku kurangiza amakimbirane mu mahoro mu Burasirazuba bwa DRC, gukemura intandaro y’amakimbirane no kugarura ituze n’umutekano mu Karere.
Guverinoma y’u Rwanda kandi irashima uruhare rukomeye rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, byubakiye ku muhate w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibikorwa bihuriweho na EAC/SADC, bikaba byaragize uruhare ku ntambwe yagezweho uyu munsi i Doha.
U Rwanda rukomeza rushimangira ko buri wese akwiye gukomeza gushyigikira ibimaze kugerwaho kugeza ku musozo kandi ko rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byimakaza amahoro arambye ndetse no guteza imbere ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Hagati aho, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, nawe yavuze ko ishyirwaho umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya DRC na AFC/M23 bigaragaza intambwe ikomeye kandi iganisha ku mahoro arambye mu gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa DRC.
Boulos yagize ati: "Gushyira umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye i Doha hagati ya DRC na AFC/M23, bishimangira ubwitange buhuriweho mu biganiro, kuzuza inshingano ndetse n’inzira iganisha ku mutekano n’iterambere ku baturage b’Akarere."
Yashimye kandi ubuyobozi bwa Qatar n’impande zose zirebwa n’iki kibazo ku bw’umuhate wabo mu guharanira kwimakaza amahoro ndetse ashishikariza impande zombi kubahiriza ibikubiye muri aya mahame.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|