Menya ibyo MTN Rwanda iteganyiriza abakiriya bayo mu minsi iri imbere
Umuyobozi ushinzwe Imari muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Dunstan Ayodele Stober, yagaragaje uko iyo sosiyete y’itumanaho ihagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2025 ndetse n’ingamba bafite mu minsi iri imbere.
Muri rusange abakiriya ba MTN Rwanda bakomeje kwiyongera. Kuri ubu mu Rwanda abarenga Miliyoni umunani n’ibihumbi ijana bakoresha umuyoboro wa MTN Rwanda, mu gihe mu mwaka ushize mu gihembwe cya gatatu bari Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600.
Iyi ni imwe mu mpamvu MTN Rwanda yiyemeje kwagura ibikorwa no gukomeza kugeza ku Rwanda ibyiza byinshi, guhanga udushya cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bagamije kurushaho gutanga serivisi nziza.
Kuba mu mwaka ushize haragiye habaho ingorane mu mikorere imwe n’imwe, ibyo byatumye hafatwa ingamba zikomeye z’imikorere hagamijwe gutanga serivisi zinoze, kandi zigirira akamaro abakiriya ba MTN Rwanda.
Zimwe muri izo ngamba harimo kwagura uburyo bw’itumanaho cyane cyane bwerekeranye no gukoresha Internet yihuse ya 4G. Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Dunstan Ayodele Stober, agaragaza ko nko mu gihembwe kimwe (mu mezi atatu) hari ahantu (sites) hasaga 150 hagejejwe Internet ya 4G, akizeza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha sites zose za MTN Rwanda zirenga 1,400 zizaba zagejejweho ubushobozi bwo gukoresha Internet ya 4G. Iki ni igisubizo ku bakiriya ba MTN Rwanda bagaragaje kwinubira Internet itari nziza ya MTN.
Mu zindi ngamba za MTN Rwanda, harimo uburyo bwitwa ‘Tunga Taci’ bufasha abakiriya badafite amikoro ahambaye gutunga telefone igezweho mu buryo bworoshye, aho uyishaka ayihabwa, akajya yishyura mu byiciro, mu mezi atandatu cyangwa cumi n’abiri.
Ubu buryo ngo bwizweho neza hashingiwe ku bundi busa na bwo bwariho mu bihe byashize ariko buza guteza igihombo kibarirwa muri Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, kuri iyi nshuro hakaba ngo nta mpungenge ziriho kuko abafatanyabikorwa muri ubu buryo bwo gutanga telefone mu buryo bw’inguzanyo bizewe.
Nyuma y’igihe gito ubu buryo butangijwe, bwitabiriwe n’abasaga ibihumbi bibiri, iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko buzafasha benshi gutunga telefone zigezweho, kandi binyuze mu mucyo.
Gahunda ya “Tunga Taci” kandi ikorana na Mobile Money (MoMo) kuko uwahawe telefone muri ubwo buryo yishyura akoresheje MoMo, bityo serivisi zombi zo kongera umubare w’abatunze telefone ndetse n’abakoresha MoMo zikazamukira hamwe.
Mu zindi ngamba MTN Rwanda ifitiye abakiriya bayo, harimo gushishikariza abaturage gukoresha uburyo bwo kutagendana amafaranga mu ntoki, ahubwo bakayoboka uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya telefone mu kwakira no kohereza amafaranga, kuko umutekano wayo ari bwo uba wizewe kuruta kuyatwara mu ntoki.
Ibi bizajyana no kongera umubare w’abacuruzi bakorana na MTN Rwanda, abazwi nk’aba Agents, ku buryo ubakeneye ababona hafi ye, cyane cyane mu bice by’icyaro.
MTN Rwanda igaragaza ko abafatabuguzi bakoresha umuyoboro wayo (mobile subscribers) biyongereyeho 6.9% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2025, bagera kuri Miliyoni umunani n’ibihumbi 100 mu gihe mu mwaka ushize muri icyo gihembwe bari Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600. Abakoresha Internet ya MTN na bo biyongereyeho 7.5% bagera kuri Miliyoni ebyiri n’igice. Abakoresha Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 12.2% bagera kuri Miliyoni eshanu n’ibihumbi 800.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|