Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ahuza abafite ubumuga yabahinduriye ubuzima
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rivuga ko kuva mu 2013 hamaze gushingwa amatsinda yo kugurizanya no kuzigama y’abafite ubumuga arenga 2,400 bigishwa n’ibijyanye n’ishoramari mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Bamwe mu bafite ubumuga bemeza ko kwibumbira mu matsinda hamwe na bagenzi babo byabafashije kwiteza imbere. Umwe muri bo ni uwitwa Mujawamariya Vanantie wo mu Karere ka Musanze. Avuga ko kuva atangiye kujya mu matsinda yo kugurizanya byamuhinduriye ubuzima.
Yagize ati “Bampaye amafaranga ibihumbi bitanu, ndagenda nyaguramo inkwavu eshatu, ebyiri z’ishashi n’imwe y’isekurume. Zarabyaye zigera ku nkwavu 12. Narazigurishije nguramo icyana cy’ingurube. Ubu nkimaranye umwaka, ku isoko ntibabura kumpa ibihumbi nka 50 cyangwa 40”
Habumugisha André utuye mu Karere ka Rwamagana, we yagize ati “Natangiye mu itsinda nguzamo amafaranga ibihumbi 35. Ikintu nakoze nayaguzemo intama nyuma ndayorora irabyara, kugeza ubu mfite intama eshanu kandi zahinduye uko nari mbayeho. Ubu mbona ifumbire yo gushyira mu buhinzi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 iri huriro ryafashije abafite ubumuga barenga ibihumbi 60 kwibumbira mu matsinda abafasha kwiteza imbere. Buri tsinda riba ririmo abantu bari hagati ya 20 na 30.
Yagize ati “Kuva icyo gihe kugeza ubu tumaze gushinga amatsinda arenga 2,400 bamaze kwizigamira Miliyari imwe na Miliyoni 45. Muri ayo mafaranga, Miliyoni 805 barazikoresha mu kugurizanya no mu gukora ibikorwa bibateza imbere. Hari n’abo twafashije kwimenyereza umurimo mu bikorera. Ibyo byumvikana ko na bo barimo batera imbere. Hari n’abandi 68 na bo turimo dufasha kwihangira umurimo mu rubyiruko.”
Nsengiyumva yongeyeho ati “Birumvikana ko hari aho bageze, nabaha nk’urugero ko hari abafite ubumuga bakoresha abatabufite. Bigaragara ko umuntu ufite ubumuga na we afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu, kuko mu bikorwa bakora barasora.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Dr. Mukarwego Beth Nasiforo, we agaragaza ko nubwo hamaze guterwa intambwe ishimishije, urugendo rwo guteza imbere abafite ubumuga rugikomeje.
Yagize ati “Iyo urebye abafite ubumuga ubu ngubu, ugatekereza n’uko bari babayeho mu myaka ishize ubona ko bamaze kuzamuka kugera nko kuri 70% cyangwa 60%. Turacyafite urugendo rwo gufasha n’abandi. Tubonye ubushobozi twakongera umubare kugira ngo n’abandi bo mu cyaro cyangwa bo mu mujyi bose bashobore kwiteza imbere.”
Iterambere ry’abantu bafite ubumuga ryagarutsweho mu nama yahurije hamwe abagize ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) n’abafatanyabikorwa baryo tariki 31 Ukuboza 2025, aho bareberaga hamwe ibyakozwe mu guteza imbere abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|