RIB yataye muri yombi ‘Burikantu’

Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi azira gufungirana mu nzu abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga.

Mwitende AbdoulKarim uzwi nka "Burikantu'
Mwitende AbdoulKarim uzwi nka "Burikantu’

Abo bakobwa ngo bari bagiye kumureba tariki 20 Nyakanga 2025 kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, aza gusaba umwe kumusanga mu cyumba arabyanga, arabakingirana ababwira ko basohoka ari uko bamwishyuye amafaranga yabatanzeho y’itike na Fanta.

Abo bakobwa bigiriye inama yo guhamagara Polisi iraza irabafungurira, Burikantu na we ahita atabwa muri yombi.

Uyu musore amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yemeje ko ari aye yagiye hanze amugaragaza arigata mu gitsina cy’umugore.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka