Umunyarwandakazi Jovia Mutesi yabyariye umwami wa Busoga impanga z’abahungu
Umunyarwandakazi Jovia Mutesi uherutse gushyingiranwa n’Umwami w’Abasoga muri Uganda, William Wilberforce Gabula Nadiope IV, kuri uyu wa Mbere batangaje ko mu cyumweru gishize tariki 27 Kanama 2025, babyaye abahungu babiri b’impanga.

Bombi, bishimiye ko umuryango wabo wagutse kandi ko abana na nyina bameze neza.
Ubukwe bwabo bwabaye tariki 18 Ugushyingo 2023 bwaravuzwe cyane, ndetse bukurikirwa n’abantu benshi kuri za televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu babutashye harimo umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba ari kumwe n’umugore we, Charlotte Nankunda Kutesa. Perezida Museveni we yari ahagarariwe na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, wavuze ko Perezida Museveni yifurije abageni ubukwe bwiza, abagabira inka 20.

Ubwami bw’Abasoga buherereye mu Burasirazuba bwa Uganda. Bwabayeho mu kinyejana cya 16. U Busoga kandi ni bumwe mu bwami butanu buboneka muri Uganda.
Ubundi ni Ubwami bwa Buganda, ubw’Abanyoro, Ubwami bwa Rwenzururu, n’Ubwami bw’Abatoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|