RMC na Saudi Arabia turimo kugirana ibiganiro bizatugeza ku bufatanye burambye - Mufti Sindayigaya
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) burizeza kwagura ubufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Idini ya Isilamu n’ivugabutumwa mu gihugu cya Saudi Arabia. Ibi Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yabivuze ahereye ku marushanwa yo gusoma Korowani mu mutwe, RMC yateguye ifatanyije n’iyo Minisiteri.
Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’amarushanwa yo gufata mu mutwe Korowani ndetse no gusobanura inyigisho z’intumwa y’Imana Muhammad zizwi ku izina rya Hadith (imvugo z’intumwa y’Imana ndetse n’ibikorwa yakoze), twita Imigenzo y’Intumwa y’Imana, bikaba rero ari hamwe dukomora inyigisho zacu ndetse n’ibikorwa dukora mu idini yacu ya Islamu. Aya marushanwa kuyategura bisanzwe biri muri gahunda dukora, ariko by’umwihariko kuri iyi nshuro ni uko twayafatanyije na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Idini ya Isilamu n’ivugabutumwa mu gihugu cya Saudi Arabia.”
Ati “Ni urwego dusanganywe ubufatanye, ariko muri iyi minsi tukaba turi kongera ubufatanye. Turabashimira cyane, kandi tukaba twizeye ko hari n’ibindi byinshi turimo tuganiraho ku bufatanye bundi burenze ibi ngibi, kuko ni Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’idini ya Islamu ndetse n’ivugabutumwa, kandi igira ibikorwa bitandukanye byinshi ikora ku rwego mpuzamahanga, rero natwe turimo kugirana ibiganiro bizatugeza ku bufatanye burambye.”
Ayo marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko 24 rw’Abayislamu n’Abayislamukazi bo mu Rwanda baturutse mu Ntara no mu Turere dutandukanye. Barushanyijwe gusoma Korowani mu mutwe guhera ku cyiciro cy’abafashe mu mutwe amajuzu (ibice) 30, Amajuzu 15 ndetse n’abafashe Amajuzu atanu (5). Iki cy’Amajuzu atanu cyari kirimo abana batarengeje imyaka 12 y’amavuko.
Sheikh Al- Hafidh Nahayo Ramadhan, Umuyobozi w’Ishami rya Korowani mu Muryango w’Abayislamu mu Rwanda, avuga ko ayo marushanwa ari ku nshuro ya mbere yabereye mu Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa bya Kisilamu n’Ibwirizabutumwa muri Saudi Arabia.
Yagize ati “Turashimira Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, kubera kubaka imikoranire myiza n’abo bafatanyabikorwa bo muri Saudi Arabia, kuba aya marushanwa yarateguwe ku nshuro ya mbere iwacu, icyo bitumarira ni uko biduha gukomeza gutegura abana bacu no kureba igipimo bariho kugira ngo ya marushanwa mpuzamahanga iyo aje noneho babashe kuduhagararira neza, kandi biciye mu mucyo.”
Ku buzima bw’idini na bwo ngo ayo marushanwa arafasha kuko bituma abayitabira bagumana za ndangagaciro z’idini ya Islamu, bakabanirana neza abo bahuje n’abo badahuje imyemerere, bakumva ko bose ari Abanyarwanda, ndetse ko badakwiye kugirirana nabi. Bibarinda no kuba bagwa no mu bizwi nk’ubuhezanguni.
Sheikh Al- Hafidh Nahayo Ramadhan ashima amahirwe Igihugu cy’u Rwanda gishyiriraho abantu b’imyemerere itandukanye. Ati “Mu by’ukuri dufite Igihugu cyiza tunashimira inzego z’umutekano, uburyo ziducungira umutekano, abana bacu bakiga Korowani hirya no hino mu Gihugu. Ni ukubera umutekano Igihugu gifite ndetse n’imbaraga z’Imana, ni yo mpamvu tubashishikariza ko umutekano tugomba kuwusigasira kugira ngo Umunyarwanda wese atekane yaba uri mu idini ya Islamu ndetse no mu yandi madini. Tunashimira Umukuru w’Igihugu ugenda atanga umurongo utuma uwinjira mu gihugu cyacu agaragaza ko acyishimiye.”
Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti), Sheikh Musa Sindayigaya, avuga ku bijyanye n’amarushanwa, yagize ati “Ikidushimisha ni uko harimo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, bikaba bitanga icyizere ku bwitabire, urukundo n’umurava byo kwiga Korowani. Gusoma Korowani kandi babifatanya no kwiga andi masomo mu mashuri asanzwe. Ibyo tubona ari intambwe nziza cyane kuko n’urubyiruko rwacu ruri mu mashuri, bigaragara ko na rwo rwitabira gahunda zo gusoma no gufata mu mutwe Korowani, kandi ntibibabuze no kwiga ubundi bumenyi mu mashuri.”
Yongeyeho ati “Mu by’ukuri umuntu ufata Korowani mu mutwe, buriya Korowani igira ibice 30. Buri gice kigira nibura impapuro icumi (ubwo ni paji 20) ukubye ibice 30 ni ukuvuga ngo ni amapaji 600. Rero kuzifata mu mutwe umuntu akaza akicara imbere y’akanama gashinzwe kubaza, bakamubaza aho ari ho hose atarambuye igitabo ari mu mutwe, urumva uwo muntu ufata mu mutwe paji 600, ntabwo wambwira ngo hari irindi somo ryamunanira mu masomo asanzwe. Ubwonko bwe n’ubwenge bwe buba butyaye kubera ko aba yaratojwe rwose. Aba bana ugiye no kureba no mu yandi mashuri biga baratsinda kandi cyane. Icyo ni ikintu cyiza cyane, hanyuma korowani ikaba ikubiyemo indangagaciro zibafasha no kubayobora mu buzima bwa buri munsi bw’imyemerere yabo.”
Abarushije abandi muri aya marushanwa bahabwa ibihembo bigizwe n’amafaranga. Kuri iyi nshuro, Abarushanijwe muri Hadith 40 z’intoranwa, uwahize abandi ni Ndikumana Shaffi wahembwe ibihumbi ijana na mirongo ine (140,000 Frw) by’amafaranga y’u Rwanda. Yakurikiwe na Itangukwishaka Mudjahid n’amanota 99.5 atahana ibihumbi 120 y’u Rwanda.
Mu marushanwa ya Korowani icyiciro cy’amajuzu atanu, uwahize abandi ni Manishimwe Joshua Issa n’amanota 98.5% yegukana igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 290. Mu cyiciro cy’amajuzu 15 uwahize abandi ni Niyomutoni Madina n’amanota 99.16%, yegukana igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 340. Naho icyiciro cy’amajuzu 30 uwahize abandi ni Nizeyumuremyi Yazidi n’amanota 99.50% akaba yegukanye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 440.
Usibye ababaye aba mbere n’abandi barushanyijwe bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye. Bitewe n’uko bagiye barushanwa.
Andi mafoto:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|