Bakoze Robots zirimo iyifashishwa mu kuzimya inkongi
Abakobwa 120 biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bavuye mu bigo bitandukanye byo hirya no hino mu Rwanda barashima amahugurwa bahawe ku byerekeranye n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora porogaramu za mudasobwa ndetse no gukora codes, ubumenyi ku gukora no gukoresha za robots n’ibindi.

Ni muri gahunda izwi nka African Girls Can Code Initiative (AGCCI) ibaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, kuva tariki 22 Nyakanga kugeza tariki 01 Kanama 2025. Iyi gahunda ibera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, mu Rwanda igategurwa na UN Women ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Igamije kuziba icyuho cy’umubare muto w’abakobwa bitabira siyansi n’ikoranabuhanga, no kubatinyura no kubereka ko na bo babishoboye.
Kavamahanga Jean Paul ushinzwe amahugurwa mu kigo cyitwa Creativity Lab gitanga ubumenyi mu bijyanye no gukora za robots ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ni umwe mu bahuguye bo bakobwa.
Avuga ko mu minsi bamaranye igera hafi ku byumweru bibiri, babahaye ubumenyi bw’ibanze, babigisha ukuntu ama robots akoreshwa n’uburyo akorwa, bamaze kubyiga bikorera ayabo.
Bakoze robots zirimo iyifashishwa mu kuzimya inkongi, robots zifashishwa, hari abakoze ikoranabuhanga ryifashishwa nk’amatara ayobora ibinyabiziga azwi nka ‘Feux Rouges’, bakora n’imidugudu irimo ikoranabuhanga ry’ama robots.
Avuga ku kamaro k’ubu bumenyi, Kavamahanga yagize ati “Impamvu turimo twigisha ubu bumenyi abana bato, iyi si turimo tuganamo ni iy’ikoranabuhanga aho hazajya hakoreshwamo ubwenge buhangano (AI). Rero abantu bazakorana na ryo ni abazaba bararyize, barizi. Aho kugira ngo rizadutungure.”
Ahereye ku modoka bakoze izimya inkongi, yagize ati “Kubera ko abana ari abahanga mu guhanga udushya, bashobora kureba muri sosiyete ikibazo gihari bakagishakira igisubizo bifashishije ubumenyi bahawe.”
Hari itsinda ry’abana ryakoze robot imeze nk’imodoka irwanya inkongi. Ifite igice cy’imbere (sensor) kigenda cyumva ahari inkongi. Iyo igeze ahari inkongi, imodoka ihita ihagarara, moteri ishinzwe kuzamura amazi igahita iyazamura iyerekeza mu gice inkongi iturukamo.

Iyo robot iyo ibonye ko ya nkongi irangiye, ihita ihagarika kohereza amazi kugira ngo adapfa ubusa, noneho igakomeza kugenda ijya kureba niba nta handi hari inkongi kugira ngo niyihasanga iyizimye.
Iyi modoka ifite n’agace kazamuka kameze nk’urwego kugira ngo iramutse ari inzu ndende ahantu idashyikira, abajya gutabara bazamukire kuri urwo rwego babashe gutabara abari mu nzu ndende hejuru.
Hari abakoze ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka mu mirima ryikoresha
Abahuguwe, mu cyumweru cya mbere bigishijwe bimwe mu bice bikoresha za moteri, amatara, gucomeka ibintu by’amashanyarazi, n’ibindi.
Mu cyumweru cya kabiri bahawe umwanya, batekereza uko bakwifashisha ibikoresho bafite imbere yabo n’ibindi byashoboka, bagakoramo ibintu bitanga igisubizo ku bibazo abantu bahura na byo mu buzima busanzwe, bitewe n’ibyifuzo byabo n’aho babona byatanga umusaruro.
Bamwe batekereje gukora ku mishinga itandukanye nk’abakoze iyo robot yakoreshwa mu kurwanya inkongi. Hari abakoze ku byerekeranye n’imihanda, inzu, uburyo bwo kuhira butuma iryo koranabuhanga rimenya igihe igihingwa gikeneye amazi, robot ikayarekura, ryamara kubona ko ahagije rikayahagarika.

Ubwo buryo ngo bwafasha umuhinzi gushyira imyaka mu murima akigendera, ntiyirirwe ajya kuhira, akazasubirayo ajya gusarura, kuko iyo robot imenya igihe ikimera gikeneye amazi runaka, ikagabanya cyangwa ikongera, bitewe n’ikigero igihingwa kigezemo, ndetse n’ingano y’amazi gikeneye.
Robots abo bakobwa b’abanyeshuri bigishijwe gukora no gukoresha, zitezweho korohereza abantu mu byo bakora bya buri munsi, nk’uko Kavamahanga Jean Paul, umwe mu babahuguye, yakomeje abisobanura, by’umwihariko ku kamaro kazo mu mibereho y’abantu.
Yagize ati “icya mbere bizanye ni ukorohereza abantu uburyo bakoragamo ibintu. Nk’urugero abana bakoze ku ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu buhinzi berekanye ko umuturage usanzwe wakoreshaga uburyo bwa gakondo byamutwaraga igihe kinini ajya gusura ibihingwa bye, ajya kureba niba bitumye, niba bikeneye amazi, ugasanga arakoresha umwanya munini kandi yagombye kuwukoramo akandi kazi. Ariko mu gihe bize gukoresha uburyo bw’amarobots, robot izajya imurebera ibimera, ajye gukora indi mirimo, aze asange niba igihingwa cyari gitangiye kuma, azasanga ya robot yacyuhiye, niba yabonaga amazi ayakuye kure, robot izajya imufasha kuyapompa iyavane kure iyageze ku bimera.”

“Ikindi cya kabiri, bashobora no kwikorera ibinyabiziga byazajya byifashishwa mu gutunda ya myaka igihe isarura rigeze, mu gihe ubusanzwe bakoreshaga umutwe.”
Kavamahanga asanga aba bana ubwo bamaze kwiga imikoreshereze ya za robots, bashobora kumenya kwihangira robots zabo ku buryo bakomeje bakabona ubufasha buhagije, mu minsi iri imbere haboneka n’imodoka zakozwe n’abana b’Abanyarwanda bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Niyibizi Lucky Laurraine wiga kuri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ni umwe muri abo bana b’abakobwa bahuguwe. Avuga ko bize gukora porogaramu za mudasobwa, kwandika codes n’ibindi byinshi batakekaga ko umuntu yabasha gukora.
Ati “Twishimiye ubumenyi twungutse, ubu twabasha gukora robots no kuzikoresha. Ubumenyi twungutse tuzabusangiza abandi batabashije kugira amahirwe yo kuza ahangaha. Ku ishuri twigaga ikoranabuhanga (ICT) muri rusange, hano rero twungutse ubumenyi bwo gukoresha robots (programming) no kwandika codes (coding).”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye aho u Rwanda rugeze mu burezi bw’abana b’abakobwa, kuko imibare yabo igenda izamuka, noneho bikaba akarusho kuba bakomeje gutinyuka kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga, mu gihe mbere wasangaga hari imyumvire ko abahungu ari bo babishobora bonyine.

Ati “Ikoranabuhanga rihora ritera imbere. Abana b’abakobwa baramutse batabigiyemo, haba hari igice kinini cy’abaturage basigaye. Porogaramu nk’iyi rero ni cyo ibereyeho. Umubare w’abiga amasomo ya siyansi (STEM) uracyari muto. Ibi rero bituma babimenya, bakanabigerageza, mwabonye imishinga bagiye bakora. Bituma mu mutwe wabo hafunguka, bigakuraho imyumvire yo kumva ko ari ibintu bikomeye, ahubwo bagasanga umuntu wese yabyiga kandi akabishobora. Turifuza ko mu minsi iri imbere imibare y’abitabira izi gahunda zo mu biruhuko yaziyongera. Uyu munsi twahuguye 120, mu myaka yananje babaga ari 50 cyangwa 70, rero turifuza kubona mu myaka iri imbere umubare munini w’abakobwa bitabira izi gahunda, babyiga kandi banabikunze.”
VIDEO - Abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bakoze Robots zirimo iyifashishwa mu kuzimya inkongi, izivomerera imyaka, n’izikora ibindi bitandukanye zishobora gukemura ibibazo abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi. https://t.co/WDT1twoTwT pic.twitter.com/Er5wdffjQx
— Kigali Today (@kigalitoday) August 1, 2025
Gahunda ya African Girls Can Code Initiative (AGCCI) ibaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda. Ubwa mbere yabaye mu mwaka wa 2023 yitabirwa n’abakobwa 50, ubwa kabiri iba mu 2024 bahugura abakobwa 75, naho kuri iyi nshuro ya gatatu hahuguwe abakobwa 120. Muri bo abangana na 5% ni abafite ubumuga, mu rwego rwo gushyigikira uburezi budasigaza n’umwe inyuma.











Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|