DR Congo yemeranyije na M23 ingingo z’amasezerano y’amahoro
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.

Ni nyuma y’ibiganiro byateguwe na Leta ya Qatar, bimaze iminsi bihuza intumwa z’impande zombi i Doha muri icyo gihugu kuva muri Werurwe 2025.
Biteganyijwe ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar itangaza ibikubiye muri iyo nyandiko mu kiganiro igirana n’abanyamakuru.
Muri aya masezerano harimo ingingo rusange zikubiyemo igitekerezo cy’ingenzi kivuga ko impande zombi, yaba M23, yaba na Leta ya Congo Kishansa bemeranya gukemura ibibazo by’intambara mu buryo bw’amahoro na diplomasi, ndetse ko kurinda abaturage ari inshingano ya buri wese.

Bemeranyije kandi ko bagomba kurenga ibyahise maze bagafungura ipaji nshya, kandi bakarenga amacakubiri n’imvugo zambura abantu ubumuntu kandi zihembera urwango.
Bemeranyije kandi ko bagomba kuganira ku byo guhagarika intambara, ku buryo bwa burundu, bikazarangwa no kudafata utundi duce, kandi hakabaho uburyo bwo kugenzura niba buri ruhande rwubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.
Bazaganira kandi ku ngingo yo gufungura ifungwa zafashwe na buri ruhande.
Impande zombi zemeranyije ku yindi ngingo igomba kuganirwaho, ivuga ko inkingi ya mwamba y’aya masezerano ari ukuba Leta yaba iyobora ibice byose by’igihugu, nta na kimwe kivuyemo(bivuze kuba yasubirana ubuyobozi no mu bice M23 yafashe).
Aha, bavuze ko bazaganira uburyo Leta yasubirana ubwo bubasha.

Impande zombi zizaganira kandi ku bijyanye no gucyura impunzi no gusubiza mu byabo ababivanywemo mu buryo bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uyu mwitozo ukaba wagirwamo uruhare na Congo ubwayo, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mbunzi, HCR ndetse n’ibihugu bicumbikiye izo mpunzi.
Muri uku kwemeranya amahame azagenderwaho, impande zombi zemeranyije kuzasinyana amasezerano y’amahoro arambye, agamji gushyiraho umutekano usesuye, iterambere, ubutabera ndetse no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Congo, gucyura impunzi mu buryo bwiyubashye, kandi habanje kurandurwa imvano y’igitera ubwo buhunzi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|