
Bamukuyemo bamujyana mu bitaro by’i Nyamata na byo bimwohereza i Kanombe ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe akaba ari ho arimo kuvurirwa.
Basanze yakomeretse ku ijosi, avunika ukuguru, avunika n’urutirigongo.
Kwa muganga babwiye abo mu muryango we ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni eshatu n’igice yo kwishyura imiti, ibitaro n’ubuvuzi akorerwa burimo no kumubaga. Abo mu muryango we bavuga ko nta bushobozi bafite, bakaba bahangayikishijwe n’uko uko atinda mu bitaro ari nako amafaranga agenda yiyongera. Ngo nta kazi gafatika yagiraga, akaba yakoraga ibiraka mu bwubatsi. Nta na mituweli yagiraga kuko ari umunyamahanga, ubundi bwishingizi bw’ubuzima bwigenga na bwo ngo ntabwo yagiraga kuko buhenze.

IRENGE NTABALA Samuel wo mu muryango wa Sadiki Munganga Gloire, asaba uwabishobora wese kubafasha kubona ubushobozi bwo kuvuza uwo murwayi, dore ko hari impungenge ko natinda kuvurwa umubiri we uzatakaza ubushobozi bwo kumva no gukora (paralyzed).
Uwakenera kubafasha yakoresha MoMoPay Code: *182*8*1*199913# ibaruye kuri Samuel, ufite Tel No: 0780725726
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
banyarwanda nukuri mugire urukundo giraneza wigendere mutabare ugiliyeneza umucyene abaagurije imana imana murayizi izakwiyeleka muyindishusho izamukiza mana