Umudiplomate wa DRC wafatanywe ibiyobyabwenge yamenyekanye
Byamenyekanye ko umudiplomate wafunzwe ari uwitwa Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.

Yafatiwe muri Bulgaria hamwe n’abandi bantu babiri, Umunya-Bulgaria w’imyaka 43 n’Umubiligi w’imyaka 54 y’amavuko ukomoka muri RDC.
Bafatanywe ibilo 206 by’ikiyobyabwenge cya Cocaïne yari ifunze mu dupaki 179 twari mu bikapu bitanu. Bari bayitwaye mu modoka ifite ibyangombwa byo mu Bubiligi, bakaba barimo berekeza muri Turukiya. Inzego z’Ubutabera za Turukiya zabashinje kugerageza kunyuza ku mupaka ibiyobyabwenge bikomeye batabifitiye uburenganzira.
Mu gihe baramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, bahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 15 na 20 nk’uko giteganywa n’amategeko ya Bulgaria ahana ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Umudiplomate wafashwe asanzwe ari umukwe wa François Beya, uyu akaba ari Umujyanama Mukuru wa Perezida Félix Tshisekedi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|