Minisitiri Nduhungirehe yasangiye Umuganura n’Abanyarwanda batuye muri Australia

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yarimo asoza uruzinduko amazemo iminsi muri Australia, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umuganura.

Minisitiri Nduhungirehe aha amata abana
Minisitiri Nduhungirehe aha amata abana

Ibyo birori byabereye i Brisbane muri Leta ya Queensland mu Majyaruguru ya Australia, byahurije hamwe abasaga 300 barimo Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Australia, inshuti z’u Rwanda n’abayobozi bo mu gace byabereyemo.

Byarimo kandi imbyino gakondo ndetse n’ifunguro rusange. Yabaye inshuro ya mbere bizihije uwo munsi mukuru bari hamwe n’uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abifuriza ibihe byiza, abashimira uko bitabiriye amatora, kandi bagakomeza kuzirikana Igihugu cyabo bakomokamo.

Minisitiri Nduhungirehe aganira n'Abanayarwanda baba muri Australia
Minisitiri Nduhungirehe aganira n’Abanayarwanda baba muri Australia

Minisitiri Nduhungirehe yabasabye gukomeza kurangwa n’ubumwe, gukunda Igihugu, gushora imari mu Rwanda, kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda.

Yagize ati "Kugera ku cyerekezo Igihugu cyiyemeje, birasaba ko twese duhuriza hamwe imbaraga zacu zose. Ushobora kuzana ubumenyi, ushobora guhuza abantu n’abandi, ushobora kuzana ibitekerezo bya bizinesi, umusanzu wose ufite agaciro. Twese hamwe dufatanyije, dushobora kubaka u Rwanda twifuza."

Minisitiri Nduhungirehe yari muri Australia mu ruzinduko rw’akazi kuva tariki 14 kugeza tariki 17 Kanama 2025. Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yari afitemo gahunda yo kubonana ndetse no kugirana ibiganiro n’abayobozi b’iki Gihugu, kwitabira umwiherero w’abayobozi ba Australia, abagize Guverinoma, abakora ibikorwa by’ubucuruzi ndetse na sosiyete sivile. Ni umwiherero wibanze ku ishoramari rihuriweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka