Buri rugo rugire nibura ibiti bitatu by’imbuto - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, arasaba ko buri rugo rw’Umunyarwanda rutera nibura ibiti bitatu by’imbuto, mu rwego rwo guharanira imibereho myiza.

Minisitiri w'Intebe yatanze urugero rwo gutera ibiti by'imbuto
Minisitiri w’Intebe yatanze urugero rwo gutera ibiti by’imbuto

Yabibwiye abatuye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ubwo yabagendereraga kuwa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, kandi yifuza ko byakwitabwaho n’Abanyarwanda bose.

Ni nyuma yo gusobanurirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, ko amarerero atangizwa mu mwaka wa 2017 bari bafite abana 454 bari bafite imirire mibi (harimo 59 bari mu mutuku na 395 bari mu muhondo) ariko ko kuri ubu basigaranye 14 bonyine na bo bari mu muhondo.

Ibi ngo babikesha amata n’igikoma ndetse n’amafunguro abana bazanwa mu marerero bahafatira, ndetse no kwerekera ababyeyi uko bategura indyo yuzuye.

Minisitiri w'intebe yatembereye mu bice bitandukanye byo ku Gisagara
Minisitiri w’intebe yatembereye mu bice bitandukanye byo ku Gisagara

Minisitiri w’Intebe yabwiye uyu muyobozi ko ibyo abana bahabwa bidahagije kuko haburamo imbuto, nyamara nta n’ibiti by’imbuto yabonaga ku ngo.

Yabwiwe ko imbuto zagiye ziterwa mu mirima, ariko avuga ko zikwiye kugaragara no ku miharuro y’ingo.

Ati “Urugo rw’Umunyarwanda rwatera nibura ibiti bitatu by’imbuto, bifasha urugo mu mirire myiza no kwinjiza amafaranga. Ibyo bigakorwa mu gihugu hose, kandi ntibisaba ubutaka bunini kuko ari ukubitera imbere cyangwa inyuma y’inzu utuyemo.”

Mu mudugudu wa Kaburanjwiri, buri rugo rufite ikimpoteri rumenamo imyanda yo mu rugo n’iva mu biraro by’amatungo. Muri rusange, ifumbire igaragara hejuru kandi n’ibimpoteri ntibitwikiriye neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara (wambaye ikoti ry'ubururu ufite agapapuro mu ntoki) yabwiye Minisitiri w'Intebe ko amarerero yatumye imirire mibi igabanuka ku bana
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara (wambaye ikoti ry’ubururu ufite agapapuro mu ntoki) yabwiye Minisitiri w’Intebe ko amarerero yatumye imirire mibi igabanuka ku bana

Minisitiri w’Intebe yasabye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) gufasha abaturage, ibimpoteri bigacukurwa neza ariko bikanatwikirizwa imbuto cyangwa imboga zirandaranda nka maracuja cyangwa ibishayote, byatanga imbuto zihabwa abana cyangwa zikanagurishwa hakaboneka amafaranga.

Ati “Kugira ngo ifumbire idatumuka, ikimpoteri ugiteraho ibiti byo kugitwikira. Bityo ikimpoteri kigatanga ifumbire, ariko n’imbuto cyangwa imboga bikivuyeho bikaba byatanga amafaranga.”

Gusaba ko buri rugo rw’Abanyarwanda rutera ibiti by’imbuto ziribwa, Minisitiri w’Intebe yari yanabisabye ubwo yasuraga Akarere ka Huye tariki 25 Nzeri 2018, anasaba ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gufasha abaturage kubona ingemwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko batangiye gushakira abaturage ingemwe, kandi ko hari n’ibiti bitari bikeya bamaze gutera.

Ati “Dufite gahunda yo gutera ibiti by’imbuto bitari munsi y’ibihumbi 100 mu gihe cy’imvura gitaha.”

Minisitiri w'Intebe yasabye ko ibimpoteri bitwikirizwa imboga cyangwa imbuto zirandaranda
Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibimpoteri bitwikirizwa imboga cyangwa imbuto zirandaranda
Minisitiri w'Intebe yagendereye umudugudu wa Kaburanjwiri ku Gisagara
Minisitiri w’Intebe yagendereye umudugudu wa Kaburanjwiri ku Gisagara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari ikintu kigomba gukorwa mu kuvugurura ubuhinzi. Ubu kweri iyi mihingire mubona amaherezo itazateza inzara nk’iya RUZAGAYURA; Niba ari inshina, nizibe insina. Niba ari imyumbati, ihengwe neza. None se amateke, insina, ikigori.... Ubu se ko turi mu bihe by’imvura, kuzuba biba bimeze gute? Hari umuntu waganiriya n’umuyisarayeri, bari bakorera aho MINAGRI ikorera EXPO ku MULINDI, aramubwira ati: "MU RWANDA NTAKIBAZO CY’UBUTAKA MUFITE, MUFITE IKIBAZO CYA MANAGMENT YABWO." Ibi ni ukuri iyo witegereje umuntu nka MUTIBAGIRANA i KARENGE cyera atarahura na Kirabiranya yamwangirije iturutse mu baturanyi, umuhinzi usanzwe ukuntu yarafite urutoki ntangarugero, wagira uti habura iki ngo abandi bahinzi bahinge koko bashyizemo imbaraga. Za SACCO zaraje, isambu yemewe kuyitangaho ingwate, insina cyangwa izindi mbuto ziraboneka, kuki bidakorwa? Niba ari imbaraga nke, gana banki, uhinge ibitanga umusaruro kuburya wasagurira na banki yaguhaye inguzanyo. RWOSE VISION 2050 ubuhinzi bushyirwemo imbaraga kurusha uko biri ubu.

BAJYANAMA yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka