Kugaragaza ababateye inda bagahita bafungurwa bica intege n’abari kuzabagaragaza

Abangavu babyariye iwabo mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba hari abagaragaza ababateye inda ntibatinde mu buroko, cyangwa abandi bagatoroka ntibakurikiranwe, bica intege n’abandi bari kuzabagaragaza.

Umwe muri abo batewe inda wo mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Gisagara, ubu afite imyaka 18. Avuga ko yatewe inda n’umwalimu wamwigishaga ‘Science’ muri 2018. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 16. Yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, yitegura gukora ikizamini cya Leta.

Mwalimu ajya kumutera inda ngo yamusabye kuzaza gutwara igitabo cya science mu rugo kuko ngo atari kuza kubigisha bukeye bwaho, undi agezeyo amuhatira ko baryamana, ahita asama inda.

Aho yaboneye ko atwite ngo yabwiye nyina uko byagenze, barega mwalimu muri RIB ndetse aranafatwa arafungwa, ariko avuga ko ari umwere, ko umukobwa yatewe inda n’abahungu bigana.

Uwo mukobwa agira ati “Yafunzwe icyumweru kimwe gusa, baramurekura. Tubajije, baratubwira ngo barindiriye gupima umwana na se. Gusa yahise ahunga, ntiyaraye aho.”

Undi watewe inda w’i Kibilizi muri Gisagara, na we ubu afite imyaka 18. We ngo yakundanye n’umusore w’umuturanyi, umusore akajya asaba umukobwa ko baryamana, ariko umukobwa akamwangira. Yaje kujya kumusura agiye no kuzana telefone ye yari yasharije iwabo, amusaba ko baryamana, anamwemerera ko aramutse amuteye inda atazamutererana.

Aho umukobwa aboneye ko yasamye inda, icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, afite imyaka 16, ngo yarabimubwiye, undi amusaba kuyikuramo kuko ngo atashakaga ko hagira umenya ko yateye inda.

Yamuzaniye imiti arayinywa, imugeza kure, ariko inda ntiyavamo, hanyuma noneho umukobwa yanga kongera kuyinywa, maze umusore na we ati “ntacyo tuzongera kuvugana.”

Umukobwa yagiye kumurega kuri RIB, umusore abimenye ahita atoroka yigira i Kigali. Ngo ajya yumva ko aba muri Kicukiro.

Kuri ubu uwo mukobwa n’umwana we ngo babayeho nabi, mu bukene. Bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. N’ubwo iwabo w’uwamuteye inda badahakana umwana, bakaba banifashije, ngo bamubwiye ko ntacyo bamufasha kuko ngo yatumye umwana wabo amenengana.

Aba bakobwa bombi, kimwe na bagenzi babo, bavuga ko bamaze kubona ko n’ubwo abangavu bashishikarizwa kugaragaza ababahohoteye kugira ngo bahanwe, ku ruhande rumwe harimo imbogamizi z’uko abo bagaragaje badahanwa, ahubwo bikabateranya n’imiryango.

Umwe muri abo babyaye we anavuga ko ibi byaciye intege n’abandi bakobwa, harimo n’abatwite ubu ngubu.

Agira ati “Hari n’abandi duturanye nzi batwite banze kujya kuri RIB. Baba bavuga ngo sinajya kubivuga, ngo ese wowe uwayiguteye ko wamuvuze ntiyamazemo icyumweru kimwe agafungurwa none akaba yaranatorotse?”

Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, avuga ko kudatinda mu buroko kw’abarezwe bitavuga ko gukurikiranwa biba byahagaze.

Ati “Uwahohoterwa yatanga amakuru n’ubundi, kuko n’ubwo ukurikiranwa yaba ari hehe, ashakishijwe mu gihugu ntibamubura. Bafungurwa kuko haba hakegeranywa ibimenyetseo, kandi ntabwo habaho gufunga umuntu igihe kitaragera ngo kugira ngo bamubike. Isaha n’isaha yafatwa. ”

Uyu muyobozi anavuga ko kugeza ubu mu Karere ka Gisagara, abana b’abakobwa batewe inda bamaze gusabira ubutabera ari 89.

Naho muri rusange mu Rwanda, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha ni 8212, ayoherejwe mu nkiko ni 5305, imanza zasomwe ni 4026 kandi izo ubushinjacyaha bwatsinze ni 3043.

Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda dukesha iyi mibare binavuga ko mu bana basambanyijwe, hari abo byagiye bigaragara ko babeshye ku babahohoteye hapimwe ADN ku bana bavutse, no ku bo bivugwa ko ari ba se.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka