Minisitiri w’Intebe yibaza niba ihuriro rya za koperative ritariho, koperative zitakora

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, yibaza icyo impuzamakoperative zimariye abaturage kitari ukubatwara amafaranga, bigatuma igiciro cy’umuceri wo mu Rwanda cyiyongera.

Iki kibazo yanakibajije abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Ngiryi mu Karere ka Gisagara ubwo yagendereraga aka karere tariki 21 Mutarama 2020.

Joseph Rwagasana, umwe mu bahinga umuceri muri iki gishanga yari amaze kugaragariza Minisitiri w’intebe ko ku musaruro baba bejeje koperative ibakuraho amafaranga 11 kuri buri kilo.

Muri yo harimo atandatu ajya muri koperative, abiri ajya mu mpuzamakoperative barimo yitwa UCORIBU na rimwe rikajya mu rugaga (fédération) ruhuza impuzamakoperative z’abahinzi b’umuceri mu Rwanda.

Abiri asigaye ngo yifashishwa mu kuriha imodoka itwara umusaruro, ariko biba biteganyijwe ko kimwe n’ariya atandatu, azagarukira abanyamuryango nk’ubwasisi.

Abajijwe niba hari icyo impuzamakoperative zikora kitakorwa na Leta ariko ariya mafaranga atatu akatwa umuhinzi akamugarukira, Rwagasana yagaragaje ko impuzamakoperative zibafitiye akamaro kanini.

Yagize ati “Urugero natanga, nk’ubu igiciro fatizo cy’umuceri usaruwe cyumvikanyweho ku rwego rw’igihugu cyari amafaranga 295. Ariko ku bw’ubuvugizi bwa UCORIBU, umushoramari yongereyeho 20 ku kilo, ubu ni 315.”

Yanabwiye Minisitiri w’Intebe ko ku bw’ubuvugizi bwa UCORIBU bafatanyije n’inzego z’akarere na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), abahinzi bahujwe na sosiyete y’ubwishingizi (RADIANT), none abangirijwe n’ibiza mu minsi yashize barishywe imyaka yabo yangiritse.

Icyakora ntiyabonye icyo yongera ku byo Minisitiri w’Intebe yavuze agira ati “Ibyo Leta ikora, ko numva ubyitirira abandi? Ni Leta yabikoze ibashyiriramo na NKUNGANIRE. Hari undi uza akababeshya ngo ni njye wabibakoreye?”

Perezida wa UCORIBU, Faustin Uwagiwabo, we yasobanuye ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango (ariya abiri ku kilo), avamo ahemba abakozi b’iri huriro akavamo n’ayo kwifashisha mu guhugura abayobozi b’amakoperative.

Muri abo bakozi bahembwa n’ihuriro harimo n’umugoronome. Minisitiri w’Intebe yabajije icyo uwo mugoronome ahemberwa niba hari abagoronome ba za koperative, ab’imirenge n’ab’akarere.

Yabajije kandi niba nta rundi rwego ruriho rwahugura amakoperative aho kugumishaho inzego zikenesha abahinzi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), Prof. Jean Bosco Harerimana, avuga ko na bo bamaze kubona ko byagaragaye ko ariya mafaranga akurwa ku bahinzi hari igihe akoreshwa mu bitabafitiye akamaro.

Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Ngiryi
Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Ngiryi

Aya mafaranga kandi si makeya, kuko nko mu gishanga cya Ngiryi honyine bejeje toni ibihumbi birindwi mu gihembwe cy’ihinga kimwe cyo muri 2019. Mu mpuzamakoperative UCORIBU bahatanze miliyoni 14 (ziva kuri abiri ku kilo) naho muri federasiyo bahatanga miliyoni 7 (ziva kuri rimwe ku kilo).

Prof. Jean Bosco Harerimana ati “Ubushize abagize federasiyo bagiye kwihererera i Gisenyi muri Serena. Kandi dufite amakoperative yakoze ishoramari agira Hoteli ku buryo bashoboraga no kujyayo bakabigiraho. Bo baragiye bajya i Gisenyi, hatera n’umuceri. Kuri miliyoni 40 bari barasaruye, bavuyeyo bakoresheje miliyoni 18 niba nibuka neza.”

Nk’umuti kuri iki kibazo, avuga ko basabye abaperezida b’amakoperative gushaka impuguke zabarebera iby’amafaranga batanga n’uko abagarukira, bityo byaba ngombwa kuyatanga bigahagarara.

Ati “Kimwe n’impuzamakoperative zidafite umushinga usobanutse wagirira umumaro abanyamuryango, zikaba zakurwaho. Hari ayatangiye kuvaho nka RFTC.”

Nta bwasisi abahinga mu gishanga cya Ngiryi barabona na rimwe

N’ubwo amakoperative ateganya ko inyungu koperative ikuye mu byo iba yashoye mu ruganda zigarukira abanyamuryango nk’ubwasisi (bonus), abahinga umuceri mu gishanga cya Ngiryi nta na rimwe barahabwa ayo mafaranga.

Perezida wa UCORIBU yabwiye Minisitiri w’Intebe ko ayo mafaranga batarayatanga na rimwe, kuko ngo bagiye bareba ingano yayo bakabona ari ntoya, bagahitamo kuyashora mu bindi bintu.

Yagize ati “Ingengo y’imari igaragaza ko habaye urwunguko, ariko nyuma yo kwishyura abakozi wajya kureba ugasanga hasigaye ibihumbi nka 800, wajya kuyagabanya abakozi ukabona buri wese ntiyabonamo n’igihumbi.”

Minisitiri w’Intebe ntiyabyishimiye, kuko atekereza ko amafaranga y’umuhinzi akwiye kumugarukira uko angana kose.

Ati “Niba koperative yungutse ibihumbi 800, nibabigabane buri wese atware 1200, ariko umuturage yishime ko 1200 cye yagitwaye, mwamweretse n’imibare. Ariko kuvuga ngo twungutse ibihumbi 800 none dusanze ari makeya turayagumanye ... none se nyuma y’imyaka ine aba amaze kuba miliyoni zingahe?”

Minisitiri w'intebe, Dr, Edouard Ngirente, aganira n'abayobozi ba za koperative
Minisitiri w’intebe, Dr, Edouard Ngirente, aganira n’abayobozi ba za koperative
Abahinga umuceri muri iki gishanga cya Ngiryi ntibarahabwa ubwasisi na rimwe
Abahinga umuceri muri iki gishanga cya Ngiryi ntibarahabwa ubwasisi na rimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje, za ONG zafashaga amakoperative zarasenyutse, harimo na Centre IWACU KABUSUNZU yavuyeho kubushake bwa LETA. Hariya IWACU Kabusunzu twahigiye byinshi, igihe cyaba SENATERI MUGESERA ANTOINE.

None ngo amahugurwa? Atangwe nande se? Ntabwo RCA yatanga ubizima gatozi, ikore UBUGENZUNZI, ikore n’AMAHUGURWA. Ntabwo wahugura koperative, unayigire inama, n’urangiza ejo uzage gufunga abayobozi maze urebwe neza. Bazajya baguhisha amakuru. Hasubireho ibigo bihugura amakoperative buri gihe, kuko inzego zihora zihinduka uko mandat zirangiye. Naho iby’amafaranga akatwa abahinzi, ntabwo navuga byinshi, ahubwa n’agira inama FUCORIRWA gutegura ingendoshuri bakajya kwigira kuri KOPERATIVE ya NTENDE HARIYA RWAGITIMA MURI GATSIBO ubu ifite Hotel y’INYENYERI 2, ikaba inaha abanyamuryango imperekeza y’izabukuru IHORAHO. Abandi baracyari MU MANDAZI.

BAJYANAMA yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka