Umuturage yafatanywe amasashe 4,400 yacuruzaga akanayaranguza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, mu mpera z’icyumweru yafashe umuturage witwa Ntukabumwe Gerard, bamufatanye amasashe 4,400 yacuruzaga ndetse akanayaranguza aho yakoreraga mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza mu Kagari ka Higiro.

Umuturage yafatanywe amasashe yacuruzaga akanayaranguza (Photo:Internet)
Umuturage yafatanywe amasashe yacuruzaga akanayaranguza (Photo:Internet)

Umuvugizi wa Polisi mu Atara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umwe mu baturage yatanze amakuru avuga ko uwo mucuruzi mu byo acuruza harimo amasashe, ndetse akaba ayapfunyikiramo abaturage andi akayaranguza mu bandi bacuruzi.

Yagize ati “Umuturage akimara kuduha ayo amakuru hateguwe igikorwa cyo kujya kugenzura niba ayacuruza. Kuwa Gatandatu ahagana saa tanu ni bwo abapolisi bageze iwe basanga koko arayafite muri butike ye”.
Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Twajamahoro akomeza avuga ko Ntukabumwe Gerard akimara gufatanwa, ayo masashe yemeye ko ari aye ayamaranye igihe kinini akaba yarayakuraga mu gihugu cy’u Burundi, Abarundi bakayamuzanira mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amjyepfo yashimiye ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ibyaha, ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ariya masashe, uburyo yangiza ubutaka ntibwere ndetse wanayatwika agahumanya ikirere. Abaturage ubu ni bo batanga amakuru y’aho babonye ariya masashe, kandi duhora tubakangurira kwirinda kwemera ko hagira umucuruzi uyabapfunyikiramo ibicuruzwa baguze”.

Yibukije abaturage ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese wijandika mu bikorwa by’amasashe n’ibindi bintu bikoze muri pulasitiki.

Ntukabumwe Gerard akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyanza kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, mu ngingo ya 10 bavuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho, no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12, iryo tegeko rivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo baturage batangira amakuru ku gihe kandi turabashimira kubufatanye na police y’igihugu dukomeza gushishikariza abandi baba bafite amakuru bakayatanga kuko amasashi yangiza ibidukikije

Manirakiza Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka