Bakuwe muri nyakatsi batuzwa heza, ngo amaherezo bazatunga n’imodoka

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jérôme Rutaburingoga, avuga ko abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uri mu Murenge wa Mamba bagenda batera imbere, ku buryo n’imodoka bazazitunga.

Abatuye mu Mudugudu wa Ruhuha bizeye ko n'imodoka bazazitunga
Abatuye mu Mudugudu wa Ruhuha bizeye ko n’imodoka bazazitunga

Aba ni imiryango 120 yatujwe mu nzu nziza zifatanye enye, enye (four in one), ziherereye mu Mudugudu wa Ruhuha, iruhande rw’igishanga kinini kinyuramo umugezi w’Akanyaru utandukanya Gisagara n’u Burundi. Bahatujwe bakuwe muri nyakatsi no mu manegeka ndetse n’ahandi hataberanye no gutura.

Meya Rutaburingoga agira ati “Mu by’ukuri bari abakene ku buryo bukabije. Dutangirira kuri zeru kuko nta mifariso, nta gitanda, nta ntebe. Uyu munsi bafite amashanyarazi, amazi, ibigega by’amazi, n’inka. Imiryango 10 ni yo yonyine itaragerwaho n’inka kandi uyu mwaka wa 2020 uzarangira na yo yarazibonye”.

Uyu muyobozi anavuga ko nibamara kugerwaho n’inka bose bazakomeza gufashwa no kugirwa inama kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Ati “Tuzakora ku buryo buri wese igipimo agenda akizamura, bagire amagare, bagire moto, bajye ku modoka. Ni ukuva kuri nyakatsi dukomeza dutera imbere. Twumva ko bagomba kuba urugero rw’ibishoboka”.

Abatuye mu mudugudu wa Ruhuha na bo bavuga ko batangiye kwizera ko bazagera kuri byinshi, kuko aho bavuye na ho ari kure.

Nepomuscène Bimenyimana uhatuye, avuga ko na mbere bari batuye mu mudugudu wa Ruhuha, ariko ahantu habi ku buryo iyo imvura yagwaga hari abana batwarwaga n’amazi, bagapfa.

Ati “Badusabye kuzamuka, tubura ubushobozi bwo kugura ikibanza cyangwa kugurana kuko twari dufite amasambu matoya. Baradufasha badutuza muri uno mudugudu, nta kiguzi. Tujya kuhataha n’abadepite baraje, batuzanira inka hamwe n’ibikoresho byo kwifashisha mu kuzitunga harimo imyunyu n’ibyatsi byo kuziterera”.

Anishimira ko muri uyu mudugudu ubu huzuye ishuri ry’inshuke, no mu kwezi kwa Nzeri hakazaba hari ishuri ribanza abana babo bazajya bigiramo. Banubakiwe ivuriro rituma batakijya kwivuza mu birometero 12.

Ati “Abantu benshi baravugaga ngo umenya turaye muri izi nzu twapfa. Twazituyemo kandi turabyishimiye. Ubu noneho banatuzaniye amatara yo ku muhanda ngo azajya yaka tutayakozeho. Mfite amatsiko yo kuza kuyareba, cyane ko no kumenyera gucana ayo mu nzu byasabye ko babinyigisha kuko nabonye amatara bwa mbere nje kuba aha. Nari mfite imyaka 40”!

Yungamo ati “Ni byinshi twafashijwe kugeraho njyewe mbona nk’igitangaza. Tubura uko tubivuga. N’ubu turi guseka ni uko ari mu gapfukamunwa mutabibona”!

Antoine Sekimonyo na we utuye mu Mudugudu wa Ruhuha ati “Perezida wa Repubulika rwose ntakabure amata nk’uko yaduhaye amata. Mumunshimirire”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Jean Pierre Cyambari, avuga ko kuba abatuye mu Mudugudu wa Ruhuha barahawe iby’ibanze, bakanakomeza gukurikiranwa, byatumye koko bazaba urugero rw’uko umuntu yava muri nyakatsi akagera no ku modoka.

Ati “N’ikimenyimenyi, mu bahatuye harimo abagera kuri 40% bamaze kwigurira za moto. Amagare yo abatayafite ni bo bakeya. Mituweli, ni bo barangiza kuyitanga mbere y’abandi batuye i Mamba”.

Ibi babikesha kuba bahabwa imirimo y’amaboko ibonetse muri kariya gace, amafaranga bakuyemo ntibayapfushe ubusa ahubwo bakayazigama babinyujije mu bimina. Kandi no kuba batuye begeranye bituma hari abigira ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka