Abafashijwe kuva mu bukene barashima intambwe bagezeho

Nyuma y’imyaka itatu ingo zibarirwa mu bihumbi bibiri zo mu Karere ka Gisagara zifashwa kwikura mu bukene bukabije n’umuryango Concern, zirishimira intambwe zateye.

Umuryango wafashijwe kuva mu bukene
Umuryango wafashijwe kuva mu bukene

Agnès Nyirabazungu ni umwe muri bo. Mu rugo ni abantu umunani, habariyemo we n’umugabo we. Avuga ko mbere yo guhabwa ubufasha babaga mu nzu yari yarasenyutse, barayisobetse ibisharagati by’inturusu.

Icyo gihe kubona ibyo kurya byarabagoraga, ku buryo yajyaga guca inshuro ahangayikishijwe no kuza gutaha asanga abana be bibye abaturanyi kubera gusonza.

Agira ati “Napimaga ibiro 45 icyo gihe. Umusatsi wari waracuramye. Ubu ndapima 66. dutuye mu nzu nziza.

Ibyo byose mbikesha amafaranga umuryango Concern wampaye, kuko nayifashishije mu kubaka inzu, ngura n’amatungo ku buryo ubungubu mfite ihene zirindwi n’inkoko ebyiri. Inkoko iyo zidapfa mba mfite nyinshi”.

Séraphine Mukeshimana, na we umuryango Concern wamuhaye amafaranga yo kwikura mu bukene. Ntiyerura ngo avuge neza ko yacukijwe mu guhabwa amafaranga ari bwo yari atangiye iterambere, kuko amafaranga yahawe yayifashishije ahanini mu kubaka inzu, ariko byumvikana mu mvugo ye.

Abazatangira gufashwa umwaka utaha, bubakiwe inzu mbere y'ubufasha
Abazatangira gufashwa umwaka utaha, bubakiwe inzu mbere y’ubufasha

Agira ati “Amafaranga bampaye narayubakishije, nguramo n’agahene kamwe. Hari n’akandi nahawe nk’umukene. Ubwo banyigishije ‘nshore nunguke’, ihene ya mbere ibyaye yenda igakura nayishora nkahita ntera urutoki rwa kijyambere, ibitoki bya mbere bijeho ngahita mbikuraho inkunga yanzamura”.

Damien Ntawiyanga, umuyobozi wa Concern mu Rwanda, avuga ko abantu bafasha u kwikura mu bukene bukabije babagenera amafaranga ibihumbi 15 ku kwezi iyo batarenze batatu mu rugo, bakagenerwa ibihumbi 18 iyo ari bane cyangwa batanu, naho abarenze batanu bakagenerwa ibihumbi 21.

Buri rugo kandi, hatitawe ku mubare w’abarugize, ruhabwa amafaranga ibihumbi 85 yo kwifashisha mu mishinga ibyara inyungu.

Kugira ngo babashe kwifashisha neza aya mafaranga, bahabwa abahwituzi babaherekeza mu gihe cy’imyaka itatu, babagira inama, bakanabafasha gukora imishinga ibakura mu bukene.

Ati “Amafaranga tuyabaha mu gihe cy’amezi 14, ariko dukomeza no kubakurikirana no kubigisha mu gihe cy’imyaka itatu. Mu nyigisho tubaha harimo iz’ubuhinzi, ubworozi, uburinganire n’ubwuzuzanye, isuku n’imirire. Ibi byose ni ibyo kugira ngo bahinduke mu myumvire no mu myitwarire”.

Naho ku bijyanye n’uko hari abo byagaragaye ko bagiye bahabwa amafaranga yakabateje imbere bakayifashisha mu gushaka aho kuba, hanyuma bagacutswa ari bwo bari batangiye iterambere, Ntawiyanga avuga ko batasubira inyuma ngo bongere kubafasha, kuko batekereza ko inyigisho babahaye zizabagirira akamaro.

Icyakora ubu noneho biyemeje kuzajya babanza kubakira abadafite aho kuba, kugira ngo amafaranga bazabaha azabageze kure hashoboka.

Ni muri urwo rwego muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, bateganya kubakira imiryango 290 izafashwa, kandi kugeza ubu inzu 100 zararangiye, ku buryo zanatashywe tariki 19 Ugushyingo 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko muri rusange mu karere ayobora hari ingo ibihumbi 19 zikennye cyane ku ngo zibarirwa mu bihumbi 86 zihatuye.

Umuryango Concern ngo wiyemeje gufasha ibihumbi 2,400 muri zo kuva muri ubwo bukene bukabije, kandi hamwe n’indi miryango itari iya Leta, izibarirwa mu bihumbi hafi 10, zatangiye gufashwa kwikura muri ubwo bukene muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka