Gisagara:Beretswe uburyo bushya bwo kuzirika igisenge ngo kitaguruka

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ivuga ko kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2019, yatanze miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugurira amabati abahuye n’ibiza.

Beretswe uko bagomba kuzirika ibisenge by'inzu zabo
Beretswe uko bagomba kuzirika ibisenge by’inzu zabo

Iyi Minisiteri iboneraho gusaba abafite inzu zisakaje amabati gukora ku buryo ibisenge byazo bizirikwa neza, mu rwego rwo kwirinda ibiza bituruka ku muyaga ubitwara.

Abakozi b’iyi Minisiteri, ubu butumwa babutanze mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza, bagiranye n’abatuye mu kagari ka Baziro ho mu murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, tariki 8 Ukwakira 2019.

Hari mu rwego rwo gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibiza bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka ibikorwa biramba ni inshingano yanjye mu kubaka ubudahangarwa”.

Fernande Nyiransabimana ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa muri iyi Minisiteri yagize ati “Insinga zifashishwa mu kuzirika igisenge hamwe n’imisumari ndetse n’umufundi ubigukorera byagutwara amafaranga atarenga ibihumbi birindwi, nyamara gusubizaho igisenge cyagurutse bitwara abarirwa mu bihumbi 100.

Fernande Nyiransabimana avuga ko kuzirika inzu bidahenze
Fernande Nyiransabimana avuga ko kuzirika inzu bidahenze

Iyo wigomwe ibihumbi birindwi ukazirika inzu yawe uba urengeye bihumbi 100 wari kuzatanga igisenge cyagurutse, uba wirinze no kujya gusembera mu gihe utarabasha gusakara bundi bushya”.

Avuga ku mafaranga miliyoni 750 zimaze gukoreshwa mu mezi icyenda gusa, Nyiransabimana yagize ati “Iyo inzu zabo ziza kuba zaraziritswe, ayo mafaranga yari kwifashishwa mu bindi”.

Uyu muganda udasanzwe waranzwe no guhanga umuhanda mu mudugudu wa Nyarukeri no guca imiyoboro y’amazi iruhande rw’inzu hagamijwe kuyayobora ku buryo atinjira muri fondasiyo, ndetse no gutera ibiti kugira ngo bijye bifata umuyaga, woye gusambura inzu.

Abari bitabiriye umuganda kandi bagaragarijwe n’abakozi ba Minema ko bidahagije kuzirika ibiti bifatiyeho igisenge, nk’uko abibutse kuzirika ibisenge by’inzu zabo bajya babigenza, ahubwo ko bakwiye no kuzirikanya ibi biti n’ibitambitse biba bifasheho amabati, kuko akenshi amabati agurukana n’ibyo aba afasheho byonyine.

Abaturage bari bitabiriye umuganda bavuga ko uko beretswe kuzirika ibisenge binyuranye n’ibyo bari basanzwe bazi, kandi ko babonye ari byo byabafasha kurinda inzu zabo kuba zaguruka, cyane ko agace batuyemo kabamo umuyaga mwinshi.

Marie Grace Uwimana, atuye mu nzu yubakiwe nk’umukene uri no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Igisenge cyayo cyigeze kuguruka kuko kitaziritse, umuganda umufasha kugisubizaho.

Nubwo kuzabona amafaranga yo kugura insinga zikizirika bitazamworohera, avuga ko azagerageza kuyashaka kuko na none kubura aho kuba ari byo bikomeye cyane.

Ati “Ubushobozi ni bukeya cyane pe, ariko nzakora ibishoboka ninca inshuro amafaranga mbonye sinyarye nabi, hanyuma nzayizirikishe bihagije”.

Ukwezi k’ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibiza kwatangirijwe mu Karere ka Gisagara, nyuma y’iminsi itanu igisenge cy’inyubako abahungu bo ku ishuri ryisumbuye rya Gikonko muri aka karere bararagamo kigurutse, kigakomeretsa abanyeshuri batandatu, batatu muri bo bakajyanwa ku bitaro.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko kuri ubu uwari wakomeretse ku gahanga abaganga basanze nta kibazo gikomeye afite ku buryo ari hafi kugaruka ku ishuri, naho babiri bavunitse ku maguru, umwe mu ivi, undi ku gatsinsino, abaganga baracyabakurikirana ngo barebe niba ari ngombwa kubabumbiraho isima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uburyo umuntu akora application Ku bijyanye no guhindura igisenge cy’inzu byaratuyobeye twabasabaga Ubufasha , mwatubwira urubuga twabisabiraho Murakoze

Alias Mazera yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka