Gisagara: Abantu 77 bafashwe basengera mu gishanga

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020, abantu 77 bafatiwe mu gishanga kigabanya Akarere ka Gisagara n’aka Huye basenga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abafashwe batangiye guhanwa hakurikijwe amabwiriza ya Njyanama (Ifoto Internet)
Abafashwe batangiye guhanwa hakurikijwe amabwiriza ya Njyanama (Ifoto Internet)

Muri aba baturage bafashwe, 30 ni abo mu Karere ka Huye, naho 47 ni abo mu Karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Clemence Gasengayire, yabwiye Kigali Today ko abo bantu bose uko ari 77 batangiye guhanwa hakurikijwe amabwiriza yatanzwe Inama Njyanama y’Akarere.

Uyu muyobozi avuga ko kuba aba bantu bahuye rwihishwa, bihita byumvikanisha ko nta ngamba zo kwirinda nko guhana intera zigeze zubahirizwa, ari na yo mpamvu bagomba guhanwa kuko amahuriro nk’aya atemewe.

Gasengayire avuga ko nyuma yo kwigisha abantu igihe kirekire, ubu noneho igihe kigeze ngo batangire guhanwa igihe bigaragaye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Harageze ko tubahana, ntituzacika intege. Kwirinda ni wo muti wa nyawo kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo”.

Uyu muyobozi kandi yibutsa abaturage ko uburyo bwo kwirinda harimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera ndetse no gukaraba intoki kandi kenshi.

Asaba abaturage kwirinda kujya gusengera ahantu nk’aho mu bihuru, kuko bashobora no guhuriramo n’ibindi byago.

Ati “Utagiye gusengera mu bihuru ntabwo upfa! Kwirinda neza ni byo bizatsinda icyorerezo, hanyuma tukazasenga ibihe byabaye byiza”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bigaragara ko aho hantu atari ubwa mbere abaturage bajya kuhasengera, kuko bibaye ari ubwa mbere batari kuba bahahuriye ari umubare ungana kuriya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibi bituma amasengesho yabo Imana itayumva.Imana idusaba “kumvira abatuyobora”.Kereka gusa iyo Abayobozi badusabye gukora ibintu Imana itubuza.Nibwo tutabumvira.Urugero,nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga,igihe abayobozi n’abakuru b’amadini babuzaga Intumwa za Yezu gukora umurimo wo Kubwiriza,Intumwa zarabashubije ziti:”Tugomba kumvira Imana kurusha abantu”.Abakristu nyabo,bateranira kuli Zoom (application iba kuli Telephone,Tablet na Laptop).Bakoresha ZOOM,bakaririmba,bakiga Bible,bagasabana, ndetse babwiriza abantu kuli Zoom.Buri wese aba ari iwe. Si ngombwa kujya mu ngo z’abandi.Mushobora guterana muli abantu “amagana” kuli Zoom.Kwigomeka ku butegetsi ni icyaha cyabuza umuntu paradizo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka