Uruganda GABI rwenga urwagwa rwatanze ibyo kurya ku bakiriya barwo
Uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rwenga urwagwa rw’ibitoki (GABI), kuwa gatatu tariki ya 8 Mata 2020 rwatanze toni esheshatu z’ibiribwa byo gufasha abatakibasha gukora kubera ko abantu basabwe kuguma mu ngo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
- Toni ebyiri z’umuceri, kawunga n’ibishyimbo ni byo uruganda GABI rwageneye uturere rufitemo abakiriya benshi
Ibi biribwa ni toni ebyiri za kawunga, toni ebyiri z’umuceri na toni ebyiri z’ibishyimbo kuri buri karere, bigomba guhabwa uturere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.
Célestin Munyampundu, umuyobozi w’uru ruganda, avuga ko biyemeje gutanga izi nkunga mu rwego rwo gushyigikira Leta mu gikorwa cyo gufasha abatakibasha gukora ngo babone ibyo kurya, nyuma y’uko abantu bose basabwe kuguma mu ngo, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.
Ati “Twararebye tubona mu batakibasha gukora harimo abakiriya bacu, noneho turavuga ngo muri bikeya uruganda rushobora kunguka ruba rubikesha abakiriya bacu, reka turebe icyo twakora. Ni umusanzu w’uruganda mu gushyigikira ko icyo cyorezo kitakomeza gukwirakwira”.
87% by’abatuye mu Karere ka Gisagara ni abahinzi, muri 13% basigaye hakabamo n’abakozi ba Leta batunzwe n’umushahara. Ibi biribwa bizifashishwa mu gufasha ahanini abari batunzwe n’imirimo bakoraga mu Mujyi wa Huye nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire.
- Uruganda GABI rugurira ibitoki abahinzi cyane cyane bo mu Karere ka Gisagara
Ati “Imidugudu irimo abantu benshi bo gufashwa ni ikora ku Karere ka Huye, irimo abantu bari batunzwe no gukora mu mujyi. Nk’umunyonzi ufite umugore ukora muri salon de coiffure, cyangwa umumotari ufite umugore ucuruza nk’imyenda”.
Mu Karere ka Nyaruguru ho ngo bazifashisha ibi biribwa mu gufasha imiryango irenga 300 ihari itakibasha gukora ngo yitunge, nk’uko bivugwa na Innocent Nsengiyumva, ushinzwe imirimo rusange muri aka karere.
Ati “Ibi biryo turabyegeranya n’ibindi dufite byagiye bitangwa n’abafatanyabikorwa banyuranye. Tuzabiha abakora imirimo yabahaga amafaranga yo kubaho kimwe n’abakomoka i Nyaruguru bari batuye za Kigali na Huye ubu baje badusanga kandi nta bundi buryo bwo kubaho bafite”.
- Abaturiye uru ruganda bizanira ibitoki
Mu Karere ka Huye ngo habarurwa imiryango ibarirwa mu bihumbi birindwi ikeneye gufashwa, kandi na ho toni n’igice bahawe n’uruganda GABI bazazegeranya n’ibindi byagiye bitangwa n’abafatanyabikorwa banyuranye, hanyuma bitangwe, nk’uko bivugwa na Léon Pierre Kayitare, ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye.
Uruganda GABI rwenga urwagwa rw’ibitoki rwahisemo kunganira uturere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru kubera ko ari ho rufite abakiriya benshi.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|