Gisagara iyoboye uturere mu kwishyura Mituweli (Reba 5 twa mbere na 5 twa nyuma)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (Rwanda Social Security Board -RSSB), kiratangaza ko kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwitabire bwo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) umwaka wa 2020/2021, ku rwego rw’igihugu bwari bugeze ku ijanisha rya 81.1%.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa RSSB, Intara y’Amajyepfo ni yo iyoboye izindi mu bwitabire bwo kwishyura Mituweli n’ijanisha rya 85.4%, ndetse Akarere ka Gisagara kabarizwa muri iyo Ntara y’Amajyepfo, kakaba ari ko kayoboye utundi twose mu gihugu mu kugira ubwitabire bwinshi mu misanzu ya Mituweli, n’ijanisha rya 92.3%.
Uko intara zikurikirana
1. Amajyepfo 85.4%
2. Amajyaruguru 81.7%
3. Uburasirazuba 78.5%
4. Uburengerazuba 74.6%
5. Umujyi wa Kigali 67.9%
Uturere 5 twa mbere
1. Gisagara 92.3%
2. Gakenke 90.6 %
3. Nyaruguru 89.6 %
4. Nyamagabe 87.9 %
5. Ruhango 87.4 %
Uturere 5 twa nyuma
30. Kicukiro 62.4 %
29. Rutsiro 70.9 %
28. Nyarugenge 71.9 %
27. Gasabo 72.7%
26. Nyagatare 75.7%
RSSB irashishikariza Abaturarwanda bose kwihutisha kwishyura kuko byoroshye, kandi ko ufite Mituweli atarembera mu rugo.
Ohereza igitekerezo
|