Uruganda rwa nyiramugengeri ruzatuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda ruzakora amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruzatuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka.

Uru ruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara. Ruzajya rutanga megawati 80 zizatuma amashanyarazi asanzwe yifashishwa mu Rwanda yiyongeraho 40%.
Amb. Gatete avuga ko ruzatuma amashanyarazi yiyongera mu gihugu, ariko na none rukazatuma igiciro cyayo kigabanuka bitewe n’uko “Iyo hakijwe imashini z’amashanyarazi aturuka ku mazi usanga bihenze kurusha iyo hakijwe iz’aturuka kuri nyiramugengeri”.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka izaba yarangiye muri Mutarama 2020, ariko kugeza ubu ntiruruzura bitewe n’uko hari ibikoresho byagiye bitinda kugera ku bari kurwubaka. Icyakora ngo akurikije aho bigeze, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko ruzatahwa mu kwezi kwa Kamena 2020.
Amashanyarazi ya Mamba kandi ngo namara kurangira azanyuzwa ahitwa Rwabusoro mu Karere ka Nyanza na Ririma muri Bugesera, agere i Gahanga mu Mujyi wa Kigali, hanyuma abashe gukoreshwa nk’andi mashanyarazi yo mu Rwanda.

Amb. Gatete ati “Kubaka aho azanyura byararangiye, no kugerageza ko yagezwa ku yandi byararangiye, twabonye ko bikora. Igisigaye ni ukugira ngo hano i Mamba barangize hanyuma tubashe kubona amashanyarazi”.
Igishanga kigomba gukurwamo nyiramugengeri ubu cyarengewe n’amazi. Ku mpungenge z’uko ibi bishobora gutuma kuyikuramo bidashoboka, Minisitiri Gatete avuga ko uruganda rw’amashanyarazi rwa Mamba rwamaze gucukura iyakwifashishwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Yongeraho ko nyiramugengeri iri mu gishanga cy’i Mamba ihagije, ku buryo yazifashishwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 26 umushoramari uri kubaka uru ruganda ateganya kuzahakorera.

Akomeza agira ati “Bafite ahantu hangana na hegitari ibihumbi bine na 200 (4,200ha). Aho bamaze gusarura ntiharagera no kuri hegitari 200. Haracyari imyaka myinshi yo kugira ngo bakomeze gusarura kuko ahantu bafite harahagije”.
Avuga kandi ko uretse n’i Mamba, mu Rwanda hari n’ahandi hantu hari nyiramugengeri nka za Rwabusoro, ku Kanyaru n’ahandi.
Ikindi ni uko ngo igihe mu Rwanda bazaba bamaze kubona amashanyarazi arenze akenewe, kuko aho ari gushakishirizwa atari i Mamba gusa, u Rwanda rushobora kuzajya ruyagurisha no mu bihugu birukikije.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane ko amashanyarazi azagera ahantu hose,
Ariko ndisabira umwanditsi wiyi nkuru atubwire niba nyuma yiyo myaka26 iyo nyiramugengeri izaba ishize burundu, ikindi adusobanurire uko iyo nyiramugengeri izatanga(process) amashanyarazi