Abantu 42 bafatiwe mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi yafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba baturage bafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Mudugudu wa Banga barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw’aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n’abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga.

Yagize ati “Abaturage baturiye ririya shyamba ni bo batubwiye ko hari abantu guhera mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira, buri wa kane bagenda rwihishwa bakajya muri iryo shyamba kurisengeramo baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n’izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata”.

SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza.

Ati “Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n’abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa ni bo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR”.

Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bafite. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abafashwe n’abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

Yagize ati “Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya COVID-19 inafungura insengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kuyirinda. Turabasaba kujya muri izo nsengero zemewe zubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi na bwo mugakurikiza amabwiriza yose yatanzwe”.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y’aba barenze ku mabwiriza, anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye, aboneraho gukangurira buri muntu ko agomba kuva mu rugo yambaye agapfukamunwa kandi akanubahiriza n’andi mabwiriza yose ajyanye no kurwanya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka