Gisagara: Imvura yasambuye ibyumba abanyeshuri bararamo

Imvura yari ivanze n’umuyaga yaguye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 3 Ukwakira 2019 yasambuye ibyumba abahungu biga ku ishuri ryisumbuye rya Gikonko mu Karere ka Gisagara, batandatu barakomereka.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iri shuri, Pasteur Jean Baptiste Havugimana, iyi mvura yari irimo umuyaga mwinshi cyane wakuyeho igisenge cyose cy’iyi nzu abanyeshuri b’abahungu bararamo.

Abanyeshuri ngo babonye imvura iguye biruka bajya kwanura imyenda, hanyuma mu gihe bari kwinjira aho barara, inzu iba irasambutse.

Pasteur Jean Baptiste Havugimana yagize ati “Urebye abakomeretse ni abo igisenge cyagwiriye bari gukurura ibintu. Batatu bakomeretse bidakabije, abandi batatu bakomereka cyane. Ubu bajyanywe ku bitaro bya Gikonko, ariko na bo urebye ntibikabije. Bajyanywe ku bitaro kugira ngo abaganga babapime barebe niba nta kindi kibazo bagize.”

Batatu muri abo bakomeretse ngo bakomeretse buhoro, umwe akomereka ku rutoki, abandi bakomereka ku kuboko. Abo ngo bari mu kigo, naho abakomeretse cyane bajyanywe ku bitaro. Mu bajyanywe ku bitaro, umwe yakomeretse ku mutwe, abandi ku maguru kubera kugwirwa n’igisenge bashaka gukurura ibyo cyagwiriye.

Kubera ko ayo macumbi y’abahungu yasambutse, abo banyeshuri b’abahungu ngo bari burazwe mu nzu mberabyombi (salle) iri muri iri shuri, mu gihe hategerejwe ko igisenge gisubizwaho.

Pasteur Havugimana ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje kudufasha kugira ngo mu gihe gito gishoboka aya macumbi y’abahungu abe yasubijweho igisenge.”

Ku ishuri ryisumbuye rya Gikonko (ESGI) higa abanyeshuri 379, abahungu bakaba ari 170.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka