Gisagara: Amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri azatangira kwifashishwa muri Werurwe
Umuyobozi mukuru w’uruganda ruzajya rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruri kubakwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko muri Werurwe 2021, uru ruganda ruzatangira kurekura megawati 40 z’amashanyarazi.

Agira ati "Izi megawati zizatangwa n’igice cy’uru ruganda cyamaze kuzura tuzagerageza mu kwezi gutaha kwa Mutarama, Kandi n’igisigaye mu kwa gatanu kizaba cyararangiye."
Ibi ngo bizatuma muri Kamena 2021 uru ruganda ruzaba rubasha gutanga megawati 80. Icyakora 10 muri zo zizajya zifashishwa n’uruganda mu mirimo ya buri munsi, 70 ni zo uruganda ruzajya ruha ikigo gishinzwe amashanyarazi kugira ngo yifashishwe.

Uyu muyobozi anavuga ko uru ruganda ari rwo ruzatanga amashanyarazi menshi mu Rwanda, kuko ahandi haba hatanga megawati zibarirwa mu icumi. Kugeza ubu urugonero rwa Nyabarongo ni rwo runini kandi rutanga megawati 28.
Uruganda rw’amashanyarazi ni na rwo ruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi runini mu Karere u Rwanda ruherereyemo, rukanaba urwa kabiri muri Afurika.
Urwa mbere ngo ni urwo muri Senegal rubyazwa amashanyarazi arenga megawati 1000.




Ohereza igitekerezo
|