Gisagara: Umuhinzi ntangarugero w’urutoki afunzwe akurikiranyweho kwenga Nyirantare

Umuhinzi ntangarugero w’urutoki, Alexis Mwumvaneza, afungiwe ahitwa i Gikonko mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwenga inzoga z’inkorano bakunze kwita nyirantare cyangwa muriture.

Nubwo afite urutoki rwinshi, birakekwa ko yaba yenga n'inzoga zitemewe. Gusa abaturanyi be barabihakana
Nubwo afite urutoki rwinshi, birakekwa ko yaba yenga n’inzoga zitemewe. Gusa abaturanyi be barabihakana

Abana n’abaturanyi b’uyu mugabo wafunzwe, utuye mu Mudugudu wa Mbehe ho mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, bo bavuga ko nta nzoga z’inkorano akora.

Icyakora ngo yenga urwagwa, kubera ko uruganda rwenga inzoga rwo muri Gisagara (GABI) rutamugurira ibitoki afite byose, dore ko afite urutoki kuri hegitari eshanu.

Umwe mu bana be avuga ko ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, aribwo habaye umukwabu wo gufata abenga nyirantare, na se akabigenderamo.

Agira ati “Bamusanganye ibijerekani bibiri by’urwagwa rw’indakamirwa, bamujyana bamubwira ko nibagera mu gasantere barayiha abantu bakayumva, kubera ko afite urutoki, basanga atari nyirantare bakamurekura. Na we ababwira ko hari n’ibindi bitoki biri mu rwina byagombaga kwengwa bukeye bwaho.”

Bageze ku isantere inzoga ye ngo bayishyize ukwayo, inzoga zindi bari bafashe na zo bazishyira ukwazo, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahageze abategeka kuzimena zose, Mwumvaneza na we bamwambika amapingu kimwe n’abandi, bajya kubafunga.

Nyuma y’iminsi ibiri, abatwaye Mwumvaneza bagarutse iwe, bamena ya nzoga yenzwe nyuma y’uko yafunzwe, banatwara umukobwa we hamwe n’abana be babiri b’impanga z’amezi atanu.

Babwiye Mwumvaneza ko bamureka agataha n’umukobwa we n’abuzukuru natanga amande y’ibihumbi 600, harimo 300 ye na 300 y’umukobwa we, ababwira ko ntayo afite.

Umukobwa yakomeje gutakamba ngo bamureke atahane abana be, dore ko umwe muri bo ngo yari yanarwaye.

Ati “Gitifu yambwiye kwandika urwandiko ruvuga ko papa yananiranye, ko twamugiriye inama yo kureka kwenga nyirantare, akatunanira. Njyewe nanditse ko bamfatanye inzoga y’ibitoki ya Muzehe, Gitifu arambwira ngo nandike mu dukubo ko ari nyirantare. Ndabyandika kuko nagiraga ngo mbone uko mfungurwa njye kuvuza umwana wanjye.”

Muri urwo rwandiko ngo yanemeye kuzariha amande y’ibihumbi 60 ku bw’inzoga yafatanywe.

Kuba uyu mugabo atenga Nyirantare ntibivugwa n’abana be gusa, ahubwo n’abaturanyi, banavuga ko bababajwe no kubona afungwa.

Uwitwa Sibomana ati “Inzoga ya hano tujya tunywa iyo bayenze, ni urwagwa rw’ibitoki, ntabwo ari Nyirantare.”

Munyemana na we ati “Nta gikwangari hano, yenga ibitoki bye. Ariko waba ufite urutoki rungana n’urwo afite, ukenga ibikwangari kandi hari ibitoki biba biri gupfa ubusa?”

Umuturanyi wabo na we ati “Urwagwa rwa hano ni njye ndwenga. Uno musaza ararengana. Nenga ibitoki nkanatara. Nshyiramo imbetezi z’amasaka, nta musemburo.”

Umuhungu we asobanura ko ubundi se akorana n’uruganda GABI, rumufatira ibitoki, na rwo rukamuha inzoga zarwo akazicuruza. Ibyo bitoki kandi ngo abijyana ari uko babanje kubimwemerera. Bamubwira ingano y’ibyo bakeneye, akaba ari yo abashyira.

Ibitoki yenga rero ngo ni ibyo aba yanga ko bipfa ubusa, mu gihe ategereje ko uruganda rumwemerera kugemura. Abaturanyi ba Mwumvaneza banavuga ko ubuyobozi bwababwiye ko kwenga ibitoki bitaguzwe abantu bakanywa ibivuyemo nk’umuryango bitabujijwe.

Ibi byose ni byo baheraho bavuga ko yarenganyijwe.

Nyiramana ati “Ese ko badaheruka kuza kubigura, yareka bigapfa ubusa, kandi na we yarashyizemo ibishoboro bye? Umusaza koko uduha akazi tukabona ibyo kurya na mituweri, akwiye gufunganwa n’inzererezi i Gikonko?”

Aba bose bifuza ko yafungurwa, akanahanagurwaho icyasha cyo guhora akekwaho kwenga nyirantare, kuko atari ubwa mbere ubuyobozi buza kumushakaho nyirantare.

Icyakora, uwitwa Jeanne wahawe isoko ryo kugura ibitoki bituruka muri kariya gace n’uruganda GABI, we avuga ko abantu bo mu gace Mwumvaneza atuyemo badakunda kwemera gutanga ibitoki.

Agira ati “Ntiduturanye, ariko unshakira ibitoki yambwiye ko Mwumvaneza atampa ibitoki bye. Hari n’igihe nigeze kujya gupakirayo, ampa toni eshatu, asigarana ibiro nka 500 ngo byo gushakamo inzoga y’abakozi be.”

Twagerageje gushaka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Muganza ntitwamubona. Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko Mwumvaneza atafungiwe ubusa, kuko afite urwandiko rw’umukobwa we rwemeza ko yenga nyirantare.

Ati “Bihisha inyuma y’urutoki bakavangamo ibiyoga by’ibikorano.”

Uyu muyobozi anavuga ko bavuze ko n’uwashaka kwenga ibitoki bye, adashaka gukorana n’uruganda, yabivuga, akabihererwa uruhushya, ariko umuntu adakwiye kwitora ngo yenge ibitoki bye.

Kandi ngo nk’ubuyobozi ntibarebera abitwaza ko bafite ibitoki, hanyuma bakenga inzoga zangiza ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Gisagara niko yabaye byongeye noneho umurenge wa Muganza sinabitindaho Ruswa yaho yamunze igihugu, kuko nanjye naraharenganyirijwe namburwa isambu ya babyeyi umuyobozi w’umurenge abigizemo uruhare aho muri Muganza Kdi abaturage bamubwira ukuri!!!nigute umuyobozi w’akagari amenya amakuru kurusha abunzi bavukiye aho hantu kuburyo yavuguruza amakuru yabunzi, ikindi urwo ruganda nurwabayobozi ese nigute batashyoraho ibiciro bishakiye?

Alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Inzego za Leta nyinshi zirasinziriye. Muzajye muri za transit center niho muzamenya akarengane abanyarwanda bahura nako hakabura ubarenganura.
Kamabuye, abaturage bararira. Uravuga ugafungwa,

mahoro yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ibibintu biracyari urujijo kuko ntanjyipimo cyiraboneka cyerekana Nyirantare cg inzoga yibitocyi aharero bicyagoye kubitandukanya kand imirenge13 yakarere ka Gisagara ntabwo uruganda rwa Gabi ruranjyira ubushobozi bwokwacyira ibibitocyi byose

Danny yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Gukora inzoga zirimo ibintu bidasanzwe cg.ibiyobyabwenge ni ibyo kwamaganwa. Ariko iriya anketi kuri uriya mugabo igomba gukorwa neza.
Ikindi ntumva ni ukuntu uruganda rwategeka ku ngufu abantu kurushyira ibitoki by’abo. Ese hari icyo urwo uruganda rubafasha mu buhinzi bw’ututoki rwabo? Ese bafite imigabane muri urwo ruganda? Bitagenze bityo ntampanvu yo kubategeka kugurisha kuri urwo ruganda. Ibintu bigomba kuba win-win kupande zombi.

Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

abahinzi burutoki muri gisagara ntacyo rubamariye knd bafite umusaruro.
ikibazo gihari ni iki:
URUGANDA GABI RUTWARA UMUSARURO MUKE KND KWISHYURA ABAHINZI BIKAGORANA HAFI YO KUBURANA. EREGA NIZO NZZOGA ZA GABI NI ISUKARI GUSA!!!

njye mbona ariryo zingiro ryikibazo.

icyo nakongeraho gisagara iri mu turere dukenynywe aho umuhinzi atagakwiye kuburana na Mayor but nigikwangari kirahaba peee.

clever yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ariko abanyarwanda tuzahora turenganywa kugera ryari? Birababaje azira ko yenze urwagwa! Kandi mkuwo ES wasanga yararigishijwe namafaranga umuryango we wavsnaga mu rwagwa! Ntituzatera imbere mugihe dufite abayobozi babereyeho kurenganya abo bayobora. Bakangurirwe guhinga, nibyera bibure isoko cg bashake kubigura kungufu,umuntu nanabirya muburyo bumunogeye ingirwa bayobozi bamufunge! Kuki batahaye abaturage ngo bumve ko ari nyirantare? Mu Rwanda dufite umuyobozi ariko ntabayobozi dufite, nabo kurya imitsi yabaturage, uwo batariye bakamufunga.

Japo yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Gisagara nakarere kamuzwe naruswa gusa wagirango ntabwo arako Murwanda kabisa urebye ibihabera ugereranyeje ubukungu bwaragabanutse bikabije cyane ( Buri E/S aba fite Team imushyira amabwire umuyobozi akayoborera kumabwire imyaka ikaba 10 ari mumatiku gusa birababaje

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Iterambere ryaba nya Gisagara ririkure cyane kuko abayobozi bayoboya Gisagara bibereye muri Business zabo, Izo nganda nizaboyobozi Mubyukuri birababaje kuba akarere gakenye nka gisagara kuba umuturage yifuza umutobe kandi afite urutoki ngo ntiyemerewe kwenga, Ikindi izo company zabayobozi zirabahenda cyane nigute ikiro kibitoki kigura 60 yaba menshi akaba 80, Ese ubu Gisagara mugihugu cyose niko karere kari Developed kurusha (Gasabo,Nyarugenge,Kicukiro Etc dufite tutubari twinzoga zakinyarwanda) kuburyo Gisagara yabuza abaturage kwenga Urwagwa cg Ibigage, Ikindi abayobozi bagisagara bayobora sorry! bategeka ahubwo abaturage nkutegeka murugo rwe nta leadership iba murigisagara kandi birumvikana nigute E/S ayobora akagari imyaka 10 yose batamwimura?

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ikigaragara nuko urwo ruganda rushaka kumugurira ibitoki kungufu, rero ibyo sibyo. Rwose ntazabibahe, azajye abigurisha ahandi kuko barimo kumugambanira. Ubushinjacyaha rwose bushishoze pe, rwose turasaba RIB gukurikirana ikarenganura uwo muturage, kuko hari ikibyihishe inyuma.

Augustin wade yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Igihugu cyacu gifite amategeko yubatse neza ariko abayashyira mubikorwa bakwiye gusaba Imana ikabarinda amarangamutima no kunyurwa nibyo bagenerwa(salary).naho ubundi mugiturage abaturage bararira adashira.gusa mbona bavangira umubyeyi wacu uturangaje imbere. Gitifu uwo yibucye ko ataruta Minister of education cg Evode.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Biratangaje. Ko baribafite gihamya ko ari igikwangari bamufatanye kuki bihutiye kuyimena idapimwe? Akazasiga uri!!!

Matsiko yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Hari ibintu bijya binyobera : uruganda RWA Gabi ruri hariya kugira ngo ruteze imbere akarere Ka Gisagara, kdi akarere ni abaturage !
Ubwo se niba Gabi itamugurira umusaruro wose ahombe ? Bamujyana bamusanganye inzoga, bayita ko Ari nyirantare byemejwe na nde , yapimwe na nde ko abaturage ubwabo bamutangira UBUHAMYA?

Mayor ati dufite ibaruwa y’umukobwa we : yanditswe ryari ? Ari hehe? Ko nawe Bari bamufunze en plus Ku minsi itandukanye!!

Ubwo ejo uwo gitifu azumvikana mu mihogo NGO mutuelle, ....ntibigenda neza , NGO abaturage barakennye kdi inkingi z’umurenge yirirwa azinyeganyeza. He must think big before hit ...

Augustin yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ibyo tubyita umuti . Ni akagambane karuriya Ruganda bafatanyije na Gitifu . Ntabwo umuntu umusaruro wamupfana ubusa kandi inzoga yanga atayigurisha kandi niyo yayigurisha , bazabanze babuze abihayimana barenga

Kalisa yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka