Gisagara: Uwacukuye umusarane yawupfiriyemo ajya gutabara ingurube
Mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, umuturage witwa Sindikubwabo Makezi, yahawe akazi na Singayirimana Emmanue ko gukura mu musarane wa metero 25 ingurube ye ( Singayirimana) yari yaguyemo, asezeranywa guhembwa amafaranga 2000Frws, ariko mu gushaka kuyikuramo ahasiga ubuzima.
Sindikubwabo yitabajwe ngo ajye gukuramo iryo tungo, kuko ngo ari we wari waracukuye uwo musarane, akaba yari yizeweho kumenya neza inguni zawo zose, ku buryo yari kubasha gutabara iyo ngurube.
Nk’uko Manirakiza Thierry, umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Ndora yabibwiye Kigali Today, amakuru y’uko uwo muturage yaheze mu musarane yamenyekanye ahagana saa moya n’igice zo mu gitondo, kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020.
Uyu muyobozi avuga ko ingurube y’akabwana y’umuturage yaguye mu musarane w’uwitwa Nsaguye Etienne, hanyuma nyir’ingurube (Singayirimana) akitabaza uwacukuye uwo musarane (Sindikubwabo) ngo amufashe kuyikuramo amuhembe amafaranga 2000Frws. Ibi byose ariko ngo byabaye nyir’umusarane adahari.
Uwo musarane wari utwikirijwe beto ifite imyenge, ari nayo iyo ngurube yanyuzemo igwa mu musarane.
Uwo muturage ngo yamanutse mu musarane, ariko agezemo ananirwa guhumeka kubera gas yo mu musarane, ku buryo ngo banagerageje kumwoherereza umugozi ngo yihambire bamuvanemo, ariko na byo ntabishobore.
Nyuma yo kubona ko ananiwe kuvamo, hari mugenzi we witwa Hitimana Jean Damascene wahise yiyemeza kumanuka mu musarane ajyanye umugozi ngo amutabare, ariko na we agezemo ananirwa guhumeka na we aheramo.
Ubwo ni bwo ngo abaturage babonye ko gukuramo abo bantu batabyishoboza, batabaza ubuyobozi, na bwo buhageze busanga hakwiye ingufu za Polisi y’u Rwanda.
Uyu muyobozi avuga ko haje abapolisi bazobereye iby’ubutabazi bw’abantu baguye mu myobo miremire, ariko bagezemo basanga umuturage wagiyemo mbere yamaze gupfa, naho uwagiye kumutabara we akiri muzima ariko yanegekaye.
Uwo wagiye gutabara yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ndora, ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibilizi ari naho yari akiri kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, gusa ubuyobozi bukaba bwemeza ko ameze neza.
Manirakiza avuga ko ikibazo cyabaye ko abaturage bihereranye amakuru y’uko uwo musarane wahezemo abantu, bakagerageza kubikuriramo ubwabo kandi batabishoboye.
Aha ni ho ahera asaba abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakurikiranye amafaranga. Ati “Abaturage bakwiye kugira umutima wo gukunda kubaho, ntibishore mu bintu bishobora kubatwara ubuzima bakurikiranye amafaranga”.
Asaba kandi abaturage kutihererana ikibazo bahuye na cyo, ahubwo bagatabaza hakiri kare inzego z’ubuyobozi zikabatabara, kuko ngo iyo ibyo bikorwa kare, aba baturage bombi bari gutabarwa bakiri bazima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|