Gisagara: Barashimira Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe

Abatuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara barashima ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe. Ngo rizatuma kugera ku isoko biborohera, bityo babashe gutera imbere babikesha ubworozi bwabo.

Ikisanyirizo ry'amata rya Musha rizajya ryakira litiro 2,500 ku munsi
Ikisanyirizo ry’amata rya Musha rizajya ryakira litiro 2,500 ku munsi

Iri kusanyirizo ry’amata ryubatswe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2019-2020, ubu rikaba ryaruzuye, ribaye irya Kabiri ryubatswe muri aka karere kuko irya mbere ryari mu Murenge wa Ndora, ari na wo wubatsemo ibiro by’akarere.

Dominique Karanganwa utuye hafi y’ikusanyirizo ry’i Musha, afite inka enye zimuha byibura litiro 40 ajyana ku isoko. Avuga ko n’ubwo umurenge batuyemo uhana imbibi n’uwa Ndora, kugezayo amata hari igihe byabahombyaga.

Agira ati “Hari igihe imvura yabyukiraga ku muryango tukabura uko tugeza amata yacu ku ikusanyirizo, ubundi twayagemura tukayagezayo yapfuye kubera izuba. Ibi ntibizongera kuko noneho dufite ikusanyirizo ritwegereye. Amafaranga twatakazaga kubera izo mbogamizi zombi noneho azinjira mu ngo zacu.”

Ikindi kizatuma babona amafaranga aruta ayo bajyaga babona, ni uko kugemura amata ku ikusanyirizo rya Ndora byatumaga babona amafaranga 170 cyagwa 180 kuri litiro, ariko irya Musha rikaba ryariyemeje kubaha amafaranga 200 kuri litiro.

Ibyo Karanganwa avuga bishimangirwa na Laurence Nibagwire na we utuye i Musha, akanongeraho ko amata yo mu ikusanyiriza agirirwa icyizere kurusha ayo abantu baguze ahandi.

Ati “Nk’udafite inka yajyaga kugura amata mu makantine, ariko azava mu ikusanyirizo buri wese azaba ayafitiye icyizere ko ari amata asukuye, kandi ko atagira ingaruka ku buzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko ikusanyirizo rya Musha barikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2,500 ku munsi. Anavuga ko amakusanyirizo abiri mu Karere kose akiri makeya.

Ati “Ubu turi gukorana n’uruganda rwa Nyanza kugira ngo amata atakoreshejwe ino yose abashe kujyanwayo. Birumvikana ko agace ka Kansi, Kigembe na Nyaruteja, ndetse n’aka Mugombwa, Mukindo na Muganza na ho hakenewe andi makusanyirizo .”

Ubundi biteganyijwe ko ikusanyirizo rya Musha rizajya rikusanya amata yo muri Musha, Mamba, Gikonko, n’igice cya Gishubi. Irya Ndora ryo rikusanya aya Ndora, Kibirizi, Gishubi n’igice cya Save.

Icyakora na none, ngo uko ubworozi buzagenda butera imbere, n’amata akaba ahagije, bazagera aho buri murenge ugira ikusanyirizo ryawo, nk’uko bikwiye.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka