Ibyo abana bigira mu ishuri bijye bibaherekeza no mu ngo - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi irashishikariza ababyeyi kohereza abana b’inshuke mu ishuri, banataha na bo bakabafasha kurushaho kumva ibyo bize bifashishije ibyo bafite mu rugo ndetse n’ibitabo.

Dr Isaac Munyakazi hamwe n'uhagarariye unicef batashye ishuri ry'inshuke rya Munyegera banaboneraho guha abana amata
Dr Isaac Munyakazi hamwe n’uhagarariye unicef batashye ishuri ry’inshuke rya Munyegera banaboneraho guha abana amata

Ubu butumwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yabugejeje ku batuye i Musha mu Karere ka Gisagara tariki 31 Mutarama 2020, ubwo yatahaga ishuri ry’inshuke rya Munyegera, Minisiteri y’Uburezi yubatse ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (Unicef).

Ubwo yaganiriraga ababyeyi b’abana biga muri iri shuri, Dr. Munyakazi, yabibukije ko bakwiye kujyana abana mu mashuri y’inshuke, kuko mu myaka itandatu ya mbere y’ubuzima ari bwo ubwonko bukura vuba.

Yagize ati “Byagaragaye ko ubushobozi bufasha umuntu mu buzima bwe bwose, bugomba kubakwa mu myaka itandatu ya mbere y’ubuzima bwe. Muri iyi myaka ni bwo ubwonko bw’umwana buba bukura vuba. Ni na bwo imiyoboro y’imitekerereze ikomeza gushamikirana, ijya mu myanya ikwiye”.

Yanibukije ababyeyi ko bidahagije kujyana abana mu ishuri, ahubwo ko bagomba no guharanira ko badasiba cyangwa ngo bahagarike kwiga, banataha bakabafasha.

Ati “Ibyo abana bigira ku ishuri dusaba ko bibaherekeza no mu ngo. Ni na yo mpamvu kuri iri shuri hatanzwe ibitabo [bisaga 1500], ababyeyi bazajya bajyana mu ngo kugira ngo babyifashishe mu kujijura abana babo”.

Ababyeyi kandi babwiwe ko bidasaba kuba barageze mu ishuri kugira ngo babashe kwigisha abana babo, kuko no mu mirimo bakora cyangwa igihe babatembereza bashobora kugenda babasobanurira ibyo babona bakabasha kunoza ururimi.

Ngo bashobora no kubigisha kubara bahereye ku biri mu rugo, nk’uko bivugwa na Liliose Mukantagwera ukora mu muryango Save the Children.

Ati “Umwana ushobora kumubwira uti jya mu mbuga untoreremo amabuye atanu. Amabuye umwana aba ayazi, ariko se azi guhuza amabuye atanu n’umubare gatanu? Icyo gihe ni bwo ubona ngo arabishoboye cyangwa hari ibimwisoba, hanyuma nk’umubyeyi ukamufasha”.

Belina Mukashyaka utuye i Save, yemeza ko bidasaba amashuri menshi ngo ubashe gufasha umwana ukiri mutoya mu myigire ye. Kandi ngo gufasha umwana bituma ajijuka kare. Ibi abihera ku kuba yarize amashuri abanza arindwi gusa, none gufasha umwuzukuru we byatumye yaramenye gusoma acyiga mu ishuri ry’inshuke.

Abana biga mu mashuri y'inshuke bahabwa amata
Abana biga mu mashuri y’inshuke bahabwa amata

Ati “Ubu azi gusoma, ari ku ishuri baramwigishije ariko nanjye ngashyiraho urwanjye ruhare”.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abana bitabiraga kwiga mu mashuri y’inshuke ari 20% kandi ko ubu bageze muri 30%. Ibi ngo byagezweho ku bufatanye bw’amadini n’amatorero yagiye atanga inzu adakoresha akigirwamo.

Intego ihari ni uko mu mwaka wa 2024 nibura abana 45% bo mu Rwanda bazaba bajya kwiga mu mashuri abanza babanje kwiga mu y’inshuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka