Gisagara: Ababyeyi bafite abana bashimutiwe i Burundi baracyari mu gihirahiro

Mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, hari ababyeyi bashenguka iyo bumvise ko amashuri ari hafi gutangira, nyamara bo abana babo barashimuswe n’Abarundi, hakaba hashize hafi amezi abiri nta gakuru kabo.

Abo bana bashimuswe bagiye kwahira ubwatsi mu gishanga cy'Akanyaru
Abo bana bashimuswe bagiye kwahira ubwatsi mu gishanga cy’Akanyaru

Abana bashimuswe ni abahungu batanu bo mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 22. Bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga cy’Akanyaru. Hari ku itariki ya 15 Kanama 2020.

Kuri ubu ababyeyi babo barahangayitse kuko bibaza uko abana babo babayeho, cyane ko babwiwe ko ubu bafungiye i Ngozi mu Burundi.

Schoolastique Uwamariya, bamutwariye umuhungu w’umuhererezi witwa Innocent Ntahwidakiriza. Ni we mwana we wenyine wabashije gukomeza amashuri. Coronavirus yamusanze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, kandi ngo bari barumvikanye ko we aziga akagera kure hashoboka.

Agira ati “Ibaze kubura umwana w’umusore, nta gitoki yibye nta kijumba yacukuye! Sinzi aho aherereye, nkajya kumva kuri radiyo ngo amashuri agiye gutangira, nakwibaza ukuntu yari azi ubwenge, agahinda kakanyica”.

Yungamo ati “Amakayi ye n’imyenda y’ishuri iyo mbikubise ijisho ndababara cyane nkavuga nti Mana wantabariye umwana akaza agasubira ku ishuri”!

Hyacinthe Uwimbabazi, umubyeyi wa Jean Claude Noheli w’imyaka 16 na we washimuswe, n’ikiniga agira ati “Njyewe rwose urebye narapfuye kubera agahinda. Nahuye na Jenoside, ngize ngo ndishumbushije dore. Ni imbyaro yanjye ya kabiri”.

Samuel Ndayisaba watwariwe umwana w’imyaka 15 na we ati “Abayobozi bacu bari kuvuga ko bari kuvugana n’inzego z’i Burundi, ikizavamo ngo bazatubwira. Ndahangayitse, ariko kuko ntacyo nabikoraho narabyakiriye”.

Aba bana batanu bivugwa ko barimo bahira mu migano yo mu gishanga cy’Akanyaru, hanyuma bakagwa ku bapolisi b’Abarundi ngo bari bihishe muri iyo migano nk’uko ngo bivugwa n’abahingaga muri icyo gishanga babonye uko byagenze.

Samuel Ndayisaba agira ati “Nubwo babatwaye ariko ntabwo bari mu Burundi. Bari mu Rwanda kuko imigano babasanzemo yatewe n’Abanyarwanda”.

Ubwo babatwaraga bari batandatu, harimo n’uw’imyaka 12 na we wa Ndayisaba, ariko we baje kumurekura, aza azanye urwandiko rusaba ababyeyi babo kuzana amafaranga bakababasubiza.

Ababyeyi ngo begeranyije amafaranga ibihumbi 13 buri wese, bagiye kubitanga Abarundi bisubiraho kuko mu bari bahuruye harimo n’abadaso. Icyo gihe ngo baravuze ngo bisubiyeho kuko hajemo ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko kuri ubu bariya bana bafungiye i Ngozi mu Burundi, kandi bakomeje gushakisha uko barekurwa bagataha iwabo.

Agira ati “Turakurikirana kugira ngo amategeko azubahirizwe. Nta kindi twakora, gusa amakuru dufite ni uko bafungiye i Burundi.

Uyu muyobozi anavuga ko bari kureba ukuntu byanyura mu butabera bakaburana, uretse ko bari no gushaka uburyo ababafite babarekura binyuze mu mishyikirano, cyane ko abatuye ku ruhande rw’u Burundi ndetse n’abo ku rw’u Rwanda bagiye bashyingirana.

Ikindi uyu muyobozi avuga bari kugaragariza u Burundi, ni uko muri iki gihe imipaka ifunze kubera Coronavirus, Abarundi bibeshye bakaza ku butaka bw’u Rwanda bo batagirirwa nabi ngo babe bafungwa nk’uko byabaye ku Banyarwanda, ahubwo ko Abanyarwanda babagaragariza ko barenze imipaka, bakabayobora bagataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka