Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko muri Werurwe 2023, imirimo ya mbere y’uruganda ruzakora foromaje mu mata y’inyambo izaba yatangiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, arasaba abayobozi kutaka abaturage amafaranga adateganyijwe mu itegeko, kuko ari ruswa kandi uzabifatirwamo azabihanirwa n’amategeko.
Abakobwa batewe inda imburagihe bakabyarira iwabo mu Karere ka Kayonza, barasaba inzego zibishinzwe kujya zibafasha bagasubira mu mashuri, kuko iyo bayacikishirije bituma bagira ubuzima butagira icyerekezo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiraburira abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, kudakoresha imiti yose ibonetse mu rwego rwo guhangana n’ibyonnyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yemeza ko abantu barindwi (7) bamaze gutabwa muri yombi barimo bakekwaho kwiba mudasobwa 45 n’ubwo zose zagarujwe, agasaba Kompanyi zicunga umutekano kujya zitanga amakuru hakiri kare ku bujura buba bwakorewe aho barinda.
Abaturage b’Umudugudu wa Nkoma ya kabiri (Shimwapolo), Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, barishimira ko babonye isoko rya kijyambere kuko ibicuruzwa byabo bitazongera kunyagirwa.
Abaturage b’Utugari twa Musenyi, Nyamirama na Nyagashanga mu Mmurenge wa Karangazi, barishimira amazi meza begerejwe kuko bagiye kujya bavoma ku mafaranga 25 ijerekani imwe, mu gihe ubundi ayo mu bishanga cyangwa ibidendezi by’amazi (Valley dams), bayaguraga kuri 200 ku batabashije kwigirayo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mu bikoresho byibwe byatumye ishuri rya RP-IPRC Kigali rifungwa ibyumweru bibiri, harimo n’ibyifashishwa mu gutekera abanyeshuri.
Abayobozi b’Amasibo mu Murenge wa Karangazi bashyiriweho indangamanota igaragaza uko bagenda besa Imihigo kandi amanota bakayahabwa n’abaturage bayobora. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesa Hope, avuga ko iyi ndangamanota iba iriho imihigo y’ubukangurambaga ireba Mutwarasibo (Umuyobozi w’Isibo) (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko icyumweru cyo gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka kigamije kugabanya ibibazo bigaragaramo cyane cyane mu Mirenge irimo inzuri.
Kubera kuzerereza amatungo cyane cyane inka, Njyanama z’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba cyane ahagaragara iyi ngeso, zirimo kongera ibihano ku zafashwe zitari mu nzuri cyangwa mu biraro.
Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo ryayo rya Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko amata yabo atazongera kwangirika kubera ko babonye imashini zikoresha imirasire y’izuba mu kuyakonjesha.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri gihangayikishije, bityo ko kireba umuryango nyarwanda muri rusange aho kugiharira bamwe.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, arashishikariza ba rwiyemezamirimo gukora ubworozi bw’amafi ku bwinshi hagamijwe umusaruro wayo ukarenga uboneka mu burobyi kuko ukiri 10%.
Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe, ibicuruzwa ngo ntibiza neza kubera ko bigera mu Rwanda bihenze.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abanyeshuri kwigana intego no guharanira gutsinda amasomo yabo kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko muri Kamena 2023, hazatangira kubakwa inyubako nshya y’Ibitaro bya Ngarama ifite agaciro ka Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ikazasimbura inyubako zari zisanzwe kuko ngo zishaje kandi zikaba nta n’ubushobozi bwakira abarwayi bose bari mu ifasi (...)
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, iby’ubuhinzi n’ibindi ndetse habaho no kuremera imiryango itishoboye.
Cyarikora Rosette, umubyeyi w’imyaka 47 y’amavuko asubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 atiga, ahubwo yita ku bana be batanu n’urugo rwe muri rusange ndetse akaba afite intego yo kwiga agasoza kaminuza.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ivuga ko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ine ihana imbibi na Uganda imaze gutera inkunga imishinga y’abagore bahoze bakora magendu, Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 35.
Banki ya Kigali (BK) yazanye uburyo bushya buzafasha kandi bukorohereza abakiriya bayo bifuza kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa binyuze mu mikoranire na kompanyi ya Ali Pay. Umukiriya wa BK azajya abasha kohereza amafaranga mu Bushinwa hanyuma abikuze mu mafaranga akoreshwa muri icyo Gihugu ku kiguzi gito ugereranyije na (...)
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, avuga ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 150, hegitari z’imyaka y’abaturage zisaga 1,600, inzu z’abaturage arenga 3,000 zangiritse n’ibindi, ku buryo ngo impuzandengo y’ibyangizwa (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu miryango, bikwiye gushingira ku miryango kuko ariho hari umuzi w’ikibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko gushyira umuturage ku isonga bikwiye kuba mu bikorwa aho kuba mu mvugo, bakabakemurira ibibazo kuko iyo bidakozwe vuba bibadindiza mu iterambere.
Ababyeyi mu Karere ka Nyagatare barasabwa kujya bohereza abana ku ishuri hakiri kare, kuko kubasibya no gutinda kubasubizayo bishobora kubaviramo guta ishuri.
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano Faustin Mugabo avuga ko n’ubwo bahura n’abaturage kenshi bari mu byaha, bitavuze ko babanga ahubwo ngo bakwishimira ko bafite imibereho myiza.
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko kubura amikoro yo kubageza mu Bugenzacyaha no gusubika imanza z’ababahohoteye bituma ababahohoteye badahanwa.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka mu gihe baba bashyize mu bikorwa umushinga mugari bafite wa Laboratwari igendanwa y’ubuvuzi bw’amatungo.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi kuko kuba bari ku kigero cya 0.3% ku nguzanyo zatswe mu Gihugu cyose ari nk’igisebo mu gihe Akarere gakungahaye mu buhinzi n’ubworozi.
Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara.