Iburasirazuba: Basabwe kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kuba hafi abarokotse no kubafasha mu nzira yo kwiyubaka, aho kubabwira amagambo abakomeretsa kandi bigahera hasi mu Mudugudu.

Guverineri Gasana yasabye abaturage kuba hafi abarokotse
Guverineri Gasana yasabye abaturage kuba hafi abarokotse

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Intara kikaba cyaratangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.

Mu gutangiza iki cyumweru, abaturage b’Akarere ka Bugesera bahuriye ku rwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri 45,000 rukaba rugomba gushyirwa mu murage w’Isi (UNESCO).

Inzobere mu mateka y’u Rwanda, Rutayisire, yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibisenya u Rwanda.

Muri iki kigariro, yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, isenywa ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, Guhagarika Jenoside no kongera kubaka u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye Igihugu, ndetse zihagarika Jenoside, by’umwihariko Umuryango FPR-Inkotanyi ukimakaza imiyoborere myiza ariyo nkomoko y’iterambere ry’Akarere ka Bugesera, ati “Harakabaho intwari zarwitangiye.”

Ku rwego rw’AKarere ka Gatsibo, uwo muhango wabereye mu Mudugudu wa Cyoto mu Kagari ka Cyabusheshe, mu Murenge wa Gitoki.

Depite Uwamahoro Bertilde yatanze ikiganiro cy’amateka yaranze amacakubiri mu Banyarwanda, akageza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ubu Abanyarwanda babanye neza kubera imiyoborere myiza.

Umwe mu barokokeye mu Kagari ka Cyabusheshe, Rukundo Gedeon, yagarutse ku mateka yanyuzemo na bagenzi be mu gihe cya Jenoside, asaba ko aya mateka yakwandikwa.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomscène, yashimiye ubufasha Leta ikomeje guha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, burimo amacumbi, uburyo bwo kwiga, korozwa amatungo n’ibindi, kugira ngo bakomeze kwiyubaka.

Banakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994, rwa Kiziguro hashyirwa indabo ku mva ndetse hacanwa urumuri rw’ikizere.

Mu Karere ka Kayonza icyumweru cyo Kwibuka cyatangirijwe mu Murenge wa Rwinkwavu, hanashyirwa indabo ku byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro, byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe 1994.

Umuyobozi w’ako karere, Nyemazi John Bosco, yagaragaje ko mu Karere hari inzibutso zishyinguyemo imibiri 25,686 zirimo Mukarange, Rukara, Ruramira na Rwinkwavu.

Yavuze ko hari imibiri itaraboneka ngo ishyigurwe mu cyubahiro, nk’iyabajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro (indani) i Rwinkwavu n’ahandi, anashima Ingabo zari iza RPA zarokoye Abatutsi bicwagwa.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo kubungabunga amateka handitswe igitabo, hakanubakwa inzu y’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwibutso rwa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, niho hatangirijwe icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abafite amakuru ku haba hari imibiri itarashyingurwa kuyatanga, nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Guverineri Gasana ari kumwe n’abandi bayobozi bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi, mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe, hacanwa urumuri rw’icyizere.

Guverineri Gasana yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwibuka biyubaka, bigira, biha agaciro, baharanira umutekano n’iterambere kandi ntawe uhejwe.

Yasabye ko mubihe nk’ibihe abaturage bose bakwiye kuba hafi y’abarokotse, babahumuriza.

Yagize ati “Mu bihe nk’ibi tube hafi y’abarokotse kandi tubafashe mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Gupfobya, amagambo asesereza n’ibindi bikorwa bitari byo nta mwanya bifite kandi bihabanye n’amahitamo yacu. Ubu butumwa ni ubwa bose kandi mu Midugudu aho turi tubyifatemo neza.”

Mu Karere ka Ngoma, icyumweru cyo kwibuka cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, aho Umuyobozi w’Akarere, Niyonagira Nathalie, yibukije ko kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside ari Igihango bafitanye nabo kandi badateze gutatira.

Yagize ati “Kwibuka Inzirakarengane zazize Jenoside, ni igihango dufitanye nabo, tudateze gutatira kuko iyo twibuka ni ugusubiza agaciro abacu bambuwe, bazira uko Imana yabaremye kandi twese ntabwo twahisemo aho tuvukira".

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkungu, rushyinguyemo imibiri 1,001, niho icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyatangirijwe mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’ako karere, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije imiryango yabuze ababo, kandi asaba buri wese guharanira ko nta Jenoside yazongera ukundi.

Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda, no gufata ingamba zo kudasubira inyuma.

Abitabiriye uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nkungu, banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri 1,001 y’abazize Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka