Kayonza: Bibutse abari abakozi ba EAR Diyoseze ya Gahini bazize Jenoside
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, hibutswe abari abakozi ba EAR Diyoseze ya Gahini n’Ibigo biyishamikiyeho, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Guverineri Gasana yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
Abakozi bibutswe ni abari aba Diyoseze, ab’ibitaro bya Gahini ndetse n’ab’ibigo by’amashuri ya EAR, biciwe ku musozi wa Gahini.
Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amwe mu mazina y’abamenyekanye ko biciwe i Gahini, hakaba hagaragara amazina y’abantu 100 ariko ngo hari abandi benshi bagishakishwa.
Abari kuri urwo rutonde ni Abatutsi bari batuye i Gahini, abakoreraga ibigo bya EER, aribyo: Ecole des Lettres de Gahini, Hôpital de Gahini, Seminari ya Gahini, Ecole artisanale, Ecole Primaire Gahini, Centre de réadaptation hazwi nko Kwa Harding (umuzungu wahayoboraga) hakiyongeraho n’abandi bibukwa baroshywe mu kiyaga cya Muhazi ahegereye amasambu y’icyari Paroisse Gahini icyo gihe.
Gatera Faustin, watanze ikiganiro kigaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, isenywa ry’ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko u Rwanda, ku butegetsi bwa gikorloni, ndetse n’ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenocide kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko Abanyarwanda bari babanye neza bahindurwa n’abakoloni bifashishije iturufu y’amoko.
Urwango rwabibwe n’abakoloni ngo rwabaye intwaro ikomeye ku bayobozi muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ingaruka yabyo iba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasoje ashimira Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, hakongera kubakwa u Rwanda n’indangaciro z’umuco nyarwanda.
- Inzego z’Umutekano zashimiwe uburyo zidahwema kurinda abaturage
Mushi Jean Bosco, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi i Gahini, yatanze ubuhamya bw’uko mu minsi itatu gusa ya Jenoside, i Gahini Abatutsi bari bamaze kwicwa guhera ku itariki ya 07 kugeza ku 10 Mata 1994.
Yavuze ko abari barokotse i Gahini bajyanwe i Karubamba kuri Paruwasi gatolika, mu minsi ibiri gusa nabwo bakicwa.
Abari bagihigwa ngo nibo baje kurokorwa n’Ingabo zari iza RPA, maze abicanyi bakwira imishwaro, inkomere n’abari bihishe ahantu hatandukanye babona ubuzima.
Yashoje ashimira ingabo za RPA-Inkotanyi zabakuye mu menyo ya rumba, by’umwihariko ashimira imiyoborere myiza yatumye abasha kwiga no kwiteza imbere.
- Mu biciwe i Gahini harimo n’abarwayi bari baje kwivuza
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Didas Ndindabahizi, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo gushima Inkotanyi ndetse ashimira imiyoborere myiza, kuko abari barabujijwe kwiga basubiye mu ishuri.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abataragiraga aho kuba bubakiwe amacumbi, abakeneye ubuvuzi barabuhabwa n’ubu ngo bigikomeza.
Yashimye ubutabera bwunga (Gacaca), bwatekerejwe na Leta y’u Rwanda ndetse anashimira ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, kuba bwafatanyije n’inzego z’ibanze mu gukurikirana imanza za Gacaca zikaba ziri hafi kurangira.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yibukije abitabiriye uyu muhango ko Imana yakoresheje FPR-Inkotanyi iyiha umuntu yitoranyirije, ariwe Perezida Paul Kagame, ayobora urugamba rwahagaritse Jenoside.
Yavuze ko ibi byuzuzanya n’amateka yo muri Bibiliya mu Baroma, yibutsa ko buri bwoko bw’abantu ku Isi, hagira uhabwa umutima, ubwenge, ubushake n’ubushobozi byihariye, akabajya imbere, akabakura mu kaga, akabereka inzira y’amajyambere.
Yagize ati “Nyakubahwa Paul Kagame, uturangaje imbere, yashyiriweho kubaka umusingi ku binyejana biri imbere. Tugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, tuzirikana itegeko rihana ihakana n’ipfobya ryayo, dutangira amakuru ku gihe, duharanira kurushaho kwigisha amateka.”
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|