Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri biherutse guhagarikwa kubera gukora mu buryo butemewe ko bafatanya n’inzego z’ibanze mu gushakira abana babo ahandi bajya kwiga ba nyiri amashuri nabo bagasabwa gushaka ibyangomba no gukosora ibyo basabwe.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko Leta igiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Soya hagamijwe kubonera umusaruro uruganda rwa Mount Meru Soyco rutunganya amavuta yo guteka muri Soya.
Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’ikamyo itwara gaz abandi batanu barakomereka barimo abanyamaguru n’abamotari, nyuma y’uko ihunze umumotari wari mu muhanda ikagonga abari munsi yawo.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa barutegereje cyane kubera ko bizeye ko igiciro cy’amata kiziyongera ndetse n’amata y’inka zabo akabona umuguzi wizewe.
Umurenge wa Karangazi ugiye guhabwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu Mirenge 95 igize Intara y’Iburasirazuba mu marushanwa y’isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bana, yateguwe n’Intara ku bufatanye na Polisi y’Igihugu.
Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba hibanzwe ku gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, kuremera abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwiyemeza kuba aba mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no muri Ejo Heza.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyahanzwe n’ubutwari kuko rwabonye ubwigenge kubera ubutwari bw’Abami banahasize ubuzima, ndetse na nyuma y’ubukoloni intwari zongera kurwitangira zirubohora ingoyi y’irondabwoboko n’ubwicanyi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo basabwe gutoza abanyeshuri umuco wo gukunda Igihugu batizigamye, gukorera Igihugu no kuba inyangamugayo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimagije ikipe ya Rwamagana City FC nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, igitego kimwe ku busa.
Ku wa 28 Mutarama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, abaturage bazindukiye mu Muganda rusange usoza ukwezi, aho wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubakira abatishoboye no gusibura imiferege itwara amazi.
Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, ku wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, bashyikirije umukecuru Mukagasana Valerie w’imyaka 68 y’amavuko inzu, bamwubakiye ifite agaciro k’arenga miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, basabye abayobozi mu Karere ka Gatsibo gushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo baba batanze, mu gihe cy’igenamigambi ry’ibyo bifuza gukorerwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko ubukangurambaga ‘Izihirwe kibondo’ buzamara iminsi 30, bwitezweho kurandura ikibazo cya bwaki n’ingwingira mu bana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buraburira abogereza ibinyabiziga mu bishanga, kubihagarika bakayoboka ibinamba byemewe, abatazabyubahiriza bakazajya bacibwa amande yagenwe.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko n’ubwo Leta yita ku iterambere n’imibereho myiza by’umuturage, ariko bitagerwaho mu gihe umuturage we ubwe atabigizemo uruhare.
Impuguke mu mikurire n’imirire y’abana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NECDP), Faustin Macara, aributsa ababyeyi bajyana abana mu ngo mbonezamikurire ko bafite n’uruhare mu kurera no kwita ku bana babo, kuko bidakwiye guharirwa urugo rwabakiriye.
Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bigo by’Uburezi bw’ibanze, bagizwe n’abakobwa bangana na 70% n’abahungu bangana na 30%, bose hamwe 630 mu Gihugu cyose, bahawe mudasobwa z’ubuntu ndetse banahabwa akazi ko kuba abarimu b’abafasha ku bigo by’amashuri bizeho.
Amakusanyirizo y’amata 11 y’aborozi yo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, niyo agiye kubimburiye ayandi mu kugura imashini zizinga ubwatsi (Bailer machines), zizagurwa ku bufatanye bwa Leta n’uruganda Inyange.
Tiribusi ni kimwe mu byonnyi byangiza ibihingwa binyuranye birimo n’insina, aho ubwone bugaragara ku makoma ahegereye umutumba no ku mabere y’igitoki. Gusa nanone iki cyonnyi kikaba cyakwirindwa hakoreshejwe imiti yica udukoko cyangwa gukorera neza urutoki no gupfuka ukoresheje isashi kuva igitoki kikiva mu mwanana kugeza (...)
Abahinzi b’imbuto mu cyanya cyuhirwa mu Murenge wa Murama na Kabarondo, Akarere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe ibikoresho birimo ipombo zitera umuti, roswari (Arrosoir) yo kuhira n’igikoresho cyifashishwa mu gukata ibisambo.
Mu Nteko z’abaturage zabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasizuba, hibanzwe ku gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu butaka ndetse n’abaturage basabwa gukaza amarondo, hagamijwe kwicungira umutekano by’umwihariko kubera abajura bahari.
Saa yine zirenga mu masaha y’ijoro, ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko ikibumbano cy’inka cyari cyateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyakuweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko bafite icyifuzo n’intumbero ko uyu mwaka wa 2023 warangirana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, kikaba amateka.
Bamwe mu baturage baguze ubutaka bwari bugenewe ubworozi bakabukoreraho ubuhinzi, bari mu gihirahiro kuko n’ubwo babukoresha batabufitiye ibyangombwa, kandi banabwiwe ko badashobora kubihabwa mu gihe batabukoreyeho icyo bwagenewe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, arashimira aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko bamaze guhindura imyumvire ku bworozi, aho batakirebera ku mubare w’inka ahubwo bareba umusaruro bazikuramo, ariko nanone abasaba gushyira imbaraga mu byatuma umukamo urushaho kuba mwinshi.
Ku wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, witwa Kamali Yves w’imyaka 43 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo guta cyangwa gutererana abana.
Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bwashyikirije Gakwaya William, umuturage wa Mpororo mu Gihugu cya Uganda, inka 39 yari yibwe zigafatirwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo kwirinda ibibarangaza byabangiriza ubuzima, kuko ari bwo gishoro kinini bafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Denyse, avuga ko kororera mu biraro no gushyira ibiryo by’amatungo ku makusanyirizo y’amata, aborozi bakabihabwa ku ideni bakazishyura ku mafaranga akomoka ku mukamo ujyanwa ku ikusanyirizo, aribyo bizongera umukamo w’amata.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko bakoze mu wushize, kuko hari aho bitagenze neza.