Kwemera kwica uwo mwakoranye mukaba inshuti, nta mutima nta n’ubumuntu uba ufite-Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 abari abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura na Superefegitura bikabyara Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abari abakozi b’Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwatanze ubuhamwa wari umukozi wa Leta, Murigo Emmanuel, yavuze ko yakuze atazi ubwoko bwe ndetse n’umubyeyi we apfa atabumubwiye n’ubwo ngo yahoraga abibwirwa n’abana biganaga ndetse n’abo bakinanaga bamwita inyenzi.

Yavuze ko yatangiye guhura n’ibibazo bishingiye ku bwoko igihe yakoraga ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza kuko yatsinzwe kandi atari uko yari umuswa ahubwo yari Umututsi, hatsinda abo yarushaga.

Byamusabye gusibira kugira ngo atsinde nabwo ageze mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange mu 1973, yimwa ishuri, 1978 akora ikizamini kimwinjiza mu kazi muri Komini Muhazi. Aha naho ngo yahakoze igihe gito arirukanwa abajije impamvu abwirwa ko avuga igifaransa kinshi bityo ataguma mu kazi.

Yahise yiyegurira Imana, aba umuririmbyi muri Paruwasi Gatolika ya Mukarange, aza gukundwa na Musenyeri amusabira akazi, bigoranye abona ako kuba umwanditsi w’urukiko mu rukiko rwa kanto I Nyamirama.

Mu nzira yanyuragamo ajya mu kazi ngo yakomeje guhura n’ibibazo byinshi aho yanyuraga kuri bariyeri akambakamba ubundi agahitamo kunyura mu bishanga yirinda urugomo akorerwa buri gihe.

Ati “Nacaga kauri bariyeri bakankambakambisha bambwira ngo turkuzi ariko urahaca ukambakamba. Hari igihe nahitagamo kudaca kuri bariyeri nkanyura mu gishanga nakuyemo inkweto nkongera kuzambara ngeze ahantu heza.”

Ibi byatumye atangira kwaka kwimurirwa ahandi kandi hegereye umuryango we, asubizwa mu 1990 yimurirwa muri rukiko rwa Kanto ya Komini Muhazi aho avuka.
Mu gihe cya Jenoside ngo yarokowe n’amafaranga yari afite kuko yayahonze abasirikare bari bamaze gutsindwa urugamba I Mukarange ndetse n’ihene kuko abamufashe bwa nyuma yaberetse ihene bayihugiraho bayirya abasha kubacika.

Uyu yasubiye mu ishuri akoze ikizamini nk’umukandida wigenga, aratsinda maze mu mwaka wa 2002 yiga muri Kaminuza ya INATEK ndetse ikiciro cya gatatu cya Kaminuza agisoreza muri Canada.

Avuga ko abantu bagera igihe cyo kwica ari uko bamaze kwijuta ubugome kuburyo batabikoze baturika ariko n’abicwa nabo ngo baba baramaze gucibwa intege bageze ku rwego batega amajosi.

Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Kagoyire Christine, avuga ko n’ubwo Abatutsi batotejwe, bagahezwa mu nzego zose no mu mashuri ndetse bakanamburwa imitungo yabo ngo bakundaga Igihugu kandi bagiraga umwete mu byo bakoraga byose bagamije iterambere ryabo n’iry’Igihugu ndetse n’ubupfura.

Avuga ko izi ndangagaciro zabaye umusingi ukomeye impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bahereyeho bubaka ubuzima bwabo bashyigikiwe n’Igihugu n’Ubuyobozi bwiza.

Yasabye urubyiruko gushingira ku buyobozi bwiza buhari bakumvira inama zitangwa n’ubuyobozi kandi bakabishyira mu bikorwa aho kuba amagambo.

Ati “Rubyiruko muri aha, rubyiruko, gushimira Leta ntabwo ari ukubivuga mu magambo gusa, jyewe ndabasaba ko mubigaragariza mu bikorwa, niba Leta ibasabye iki, nimubikore mushyizeho umwete muzirika itotezwa yabakijije, hamwe n’ibindi n’ibindi bibi ababyeyi banyu banyuzemo.”

Yashimye ubuyobozi uruhare rugira mu gufasha abarokotse guhangana n’ingaruka za Jenoside ariko asaba ko habaho guhuza imbaraga mu kurangiza zimwe mu manza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa kandi nta mbogamizi zifite kuko hari izo irangiza rubanza ritashyizwe mu bikorwa.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yibukwaga, Padiri Mutemangando Tito, yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA n’Umuryango FPR Inkotanyi ko wabarokoye ndetse ugatanga n’icyerekezo cyiza cy’Igihugu kimakaza ndi Umunyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwiza buzira ivangura.

Yashimye kandi ubufasha Leta yakomeje guha abarokotse Jenoside harimo ubuvuzi, amashuri, amacumbi n’ibindi ariko ikiruta byose umutekano.
Yasabye ko abubakiwe amacumbi amaze gusaza ko basanirwa cyangwa hakubakwa andi cyane ku bana bakiba mu miryango y’abandi kandi bamaze gukura ndetse n’abapfakazi bageze mu zabukuru.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko abize bakijandika muri Jenoside bari bafite ubwenge ariko badafite umutima.
Yagize ati “Kwemera kwica abo mwiganye, mwakuranye, mwakoranye, mwari inshuti, musangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu waba ufite.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 36 zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 353,000.

Abakozi bibukwaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babashije kumenyekana bari aba Perefegitura ya Kibungo, Byumba na Kigali-Ngali na Superefegitura ya Kanazi, Rusumo, Rwamagana na Ngarama ni 19 naho abari ab’Amakomini ya Muhazi, Rutonde, Bicumbi na Gikoro ni 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka