Nyagatare: Uwemerewe inka igatinda kuboneka yahawe icyizere

Twajamahoro Alphonse wo mu Kagari ka Nyarurema, Umurenge wa Gatunda mu Krere ka Nyagatare, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, yatoranyijwe mu bagombaga guhabwa inka muri gahunda ya Girinka, yubaka ikiraro ku ideni birangira inka atayibonye, ariko akaba yahawe icyizere ko bagiye kuyimuha.

Twajamahoro Alphonse yemerewe inka bidatinze
Twajamahoro Alphonse yemerewe inka bidatinze

Uwo muturage avuga ko yagombaga guhabwa inka muri Girinka, asabwa kubaka ikiraro aranagisakara ndetse ahabwa n’amahugurwa yo kumufasha kuzafata neza inka azahabwa, n’uburyo yamuteza imbere binyuze ku mukamo ndetse n’ifumbire.

Icyamubabaje ariko ngo ni uko mu bo yahuguranywe nabo, umwe yaje guhabwa inka naho iyari imugenewe ihabwa undi muntu.

Ati “Ibyo nasabwe byose narabikoze yewe ndemera njya no mu madeni, ariko icyambabaje ni uko abo twajyanye, umwe yarayibonye, iyanjye ihabwa undi muntu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurema, Habineza Theogene, avuga ko Twajamahoro ari ku rutonde rw’abagombaga guhabwa inka batazibonye, ariko kimwe na bagenzi be bazazihabwa niziboneka.

Agira ati “Uwo avuga wahawe inka mbere ye ni uwapfushije inka umwaka wabanje, izindi zije bemeza ko ariwe twaheraho. Twajamahoro rero na we ari ku rutonde rw’abategereje inka ntabwo umuhigo urarangira, turamwizeza ko mu bazazihabwa vuba aha na we arimo.”

Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatille, avuga ko ibibazo nk’ibi aribyo byatumye Abadepite bahaguruka, kugira ngo baze kureba ko ibibazo abaturage baba barabagejejeho byakemuwe.

Avuga ko ibyinshi byakemuwe kandi n’ibindi ngo bitarakemurwa nabyo abayobozi biyemeje kubikemura vuba, cyane ibidasaba ingengo y’imari.

Ati “Twaje kureba ibibazo twabasigiye niba byarakemutse, niba bitarakemutse imbogamizi ziri hehe? Icyo twakwishimira ni uko ibyinshi byakemutse ariko n’ibitarakemuka biyemeje kubikemura ariko n’ibigomba kurebwa mu ngengo y’imari bikurikije amikoro y’Igihugu.”

Avuga ko gusura abaturage no gukurikirana kumenya uko ibibazo babagejejeho byakemuwe, aribwo babasha kumenya neza niba gahunda zo guteza imbere umuturage zikorwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka