Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zirimo kongera ubuso bw’ubutaka buhujwe bugahingwaho igihingwa kimwe, gutanga nkunganire ku nyongeramusaruro, ariko hagashyirwaho n’uburyo bwo gukorera ifumbire mvaruganda mu (...)
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yasabye abasore n’inkumi binjijwe muri Polisi y’Igihugu, kuzakorana neza n’abandi babanjirije mu kazi, gukorana ishyaka n’umurava mu kazi, kuba inyangamugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda, banirinda icyakwangiza isura y’Igihugu n’iya Polisi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye Abanyamabanga Ashingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ubuharike, imiryango ibana itashyingiwe mu mategeko, abangavu baterwa inda, ubuzererezi n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyabweshongwezi ya kabiri, Akagari ka Nyabweshongwezi, Umurenge wa Matimba, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Matimba akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 akanamutera inda.
Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza ko umusoro ku nyungu wagabanywa kimwe n’uw’ubutaka ndetse no kujya begerwa hakamenyakan impamvu hari icyemezo batubahirije aho kwihutira kubaca amande.
Habanabakize Olivier, uheruka kuvurirwa indwara y’amagufa mu Gihugu cy’u Buhinde, yari yaratumye amugara irubavu, arifuza kuzaba muganga w’abana bagize ikibazo cy’ubumuga.
Ku bufatanye bwa Zipline n’umuryango Ishuti mu Buzima, ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, hatangijwe ubushakashatsi mu mushinga ugamije gutanga serivisi zo gushyikiriza abarwayi ba diyabete imiti mu rugo hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones) ndetse abarwayi bagasuzumwa na muganga hifashishijwe telefoni.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko amadosiye ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.52% mu myaka itanu ishize, Intara y’Iburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, arasaba ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, kwimakaza imiyoborere mpinduramatwara.
Ambasaderi Vincent Karega, avuga ko u Rwanda rudahanganye na Congo ahubwo ruhanganye n’ubuyobozi bwayo bubi, bushyigikiye interahamwe zasize zihekuye Abanyarwanda, bukaziha intwaro ngo zisubukure umugambi wazo, u Rwanda rukaba rutazabyihanganira ahubwo ruzarwanya ubwo buyobozi.
Bamwe mu batuye mu bice umuhanda wa kaburimbo yoroheje, Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba unyuramo, bavuga ko umusaruro wabo w’ibikomoka ku buhinzi watangiye kugira agaciro, kuko imodoka zibisangira iwabo mu ngo bitandukanye na mbere kuko bagurishaga abamamyi, ikindi ariko ngo uzanoroshya ubuhahirane.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, batangiye itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, basabwe kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kubaka Umunyarwanda wishimiye, kuba mu Gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya kurusha ibindi byose.
Bamwe mu baturage batuye ahazakorera umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub, bavuga ko biteguye inyungu kuri wo kuko bizejwe ko aribo ba mbere bazahabwa akazi.
Mu Karere ka Kayonza hatangijwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, CDAT, uzafasha abahinzi kuhira imyaka binyuze muri nkunganire ndetse no kubafasha kubona imari ishorwa mu buhinzi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukemura bimwe mu bibazo bikiri mu cyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agri-Business Hub, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga byihutishwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group (NIG).
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na Rwamagana, batangije igikorwa cyo gushyikiriza amashyiga ya Biogaz, imiryango 500 mu baturage batuye utwo Turere.
Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.
Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi wabo ku rwego rw’Intara, bashyikirijwe mudasobwa basabwa kubika amakuru ajyanye no kubungabunga umuryango, no gutanga raporo ku gihe.
Abacururiza mu isoko rito rya Rwentanga, Umurenge wa Matimba, bavuga ko batandukanye n’ibihombo bahuraga nabyo kubera gucururiza hasi, kuko imvura yagwaga ibicuruzwa byabo bikanyagirwa rimwe na rimwe bagahura n’igihombo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko isambanywa ry’abana ritacika harimo uruhare rwa bamwe mu bayobozi bahishira amakuru, ndetse hakabamo n’abandi bagira uruhare mu guhisha ibimenyetso bihamya ibyaha abahohoteye abana.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe, barifuza ko imitangire n’imyakirire y’imisanzu ya Ejo Heza yahinduka, uwishyura akajya akatwa ku kintu yaguze cyangwa kuri serivisi zisaba kwishyura kuko byatuma buri wese yitabira cyane ko guteganyiriza ahazaz ntacyo wabinganya.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, mu myaka itarenze itatu bazaba bamaze kubaka amavuriro y’ibanze 20 azaza asanga andi 39 yari asanzwe ahari.
Polisi y’Igihugu irasaba abafite imodoka nini zitwara imizigo, guha agaciro imitungo yabo n’ubuzima bw’abashoferi bazo, aho kubisumbisha amafaranga.
Komiseri mu muryango RPF Inkotanyi, Uwamariya Francine, yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu gukora ibifitiye igihugu akamaro, aho kujya mu byica ubuzima bwarwo.
Abanyeshuri 100 basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Newlife Kayonza, basabwe kutarangamira impamyabumenyi ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza, kimwe n’abayasoje mu bndi byiciro, kugira ngo barusheho kugira agaciro mu muryango nyarwanda.
Mu cyumweru kimwe, mu kwezi k’ubukangurambaga bwahariwe isuku n’isukura, kurwanya igwingira mu bana no kugabanya amakimbirane mu miryango, kirangiye hasezeranye imbere y’amategeko, imiryango 211 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushaka abavuzi b’amatungo bigenga, ndetse aborozi bagire uruhare mu kubishakira hagamijwe kongera ubuvuzi bw’amatungo n’umukamo.
Imiryango 240 yo mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu ibana mu makimbirane, igiye gufashwa kuyavamo binyuze mu mushinga ‘BAHO’ wa RWAMREC ku bufatanye na Care International, hagamijwe kugira imiryango itekanye kandi iteye imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri biherutse guhagarikwa kubera gukora mu buryo butemewe ko bafatanya n’inzego z’ibanze mu gushakira abana babo ahandi bajya kwiga ba nyiri amashuri nabo bagasabwa gushaka ibyangomba no gukosora ibyo basabwe.