Kayonza: Abarokotse Jenoside batishoboye bagiye korozwa inka 100

Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiyemeje koroza inka 100, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, hagamijwe ko nabo badasigara inyuma mu majyambere.

Habanje gukorwa urugendo ku maguru hazirikanwa inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside
Habanje gukorwa urugendo ku maguru hazirikanwa inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside

Byatangajwe kuri iki cyumweru tariki 09 Mata 2023, ubwo Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, rwifatanyaga n’abikorera bo mu Karere ka Kayonza mu kwibuka ku nshuro ya 29, bagenzi babo bishwe mu Jenoside.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’abikorera mu Karere ka Kayonza, Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abikorera ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw’abarokotse, gahunda za Leta zibateza imbere ndetse na bimwe mu bimaze gukorwa mu rwego rwo kubungabunga amateka, harimo igitabo kigaragaza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere, kimaze kwandikwa ndetse hakaba harimo kurangizwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.

Bunamiye Abatutsi biciwe ku musozi wa Mukarange by'umwihariko muri Kiliziya Gatolika ya Mukarange
Bunamiye Abatutsi biciwe ku musozi wa Mukarange by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika ya Mukarange

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yashimye Leta y’u Rwanda ishyigikira abikorera, anavuga ko muri ibi bihe byo Kwibika ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Ntara yose bazifatanya bakanashyigikira abarokotse batishoboye baha inka abagera ku 100.

Depite Safari Henry watanze ikiganiro, yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, aho yibukije ko Abanyarwanda bari bunze ubumwe, bukaza gusenywa n’abakoloni, bishyigikirwa na Repubulika ya mbere n’iya kabiri zabibye ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimye Ingabo zari iza RPA na Perezida Paul Kagame, bahagaritse Jenoside, bakongera kurema icyizere mu Banyarwanda.

Ndangamira Faustin watanze ubuhamya, yagarutse ku ruhare bamwe mu bacuruzi bagize muri Jenoside, aho abacuruzi bagera kuri 11 bari bakomeye bagize uruhare rudasanzwe mu bwicanyi bwabereye muri Kayonza.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange

Bamwe mu bishe abacuruzi bagenzi babo, aho ngo bari bayobowe na Kanyangoga afatanyije n’uwari Bugumesitiri Senkware Celestin, wayoboraga Komini Kayonza, aho ngo banafatanyije mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange.

Ndindabahizi yashimye abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuba bakomeje kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yasabye abitabiriye uyu muhango kurushaho gutanga amakuru ku bayazi, ku mibiri itaraboneka kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimiye abikorera uruhare bagira mu bikorwa bitandukanye mu Ntara by’umwihariko mu gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside.

Yihanganishije abarokotse, ashimangira ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubashyigikira muri byose.

Ndangamira Faustin, yemeza ko abacuruzi ba Kayonza bishwe na bagenzi babo
Ndangamira Faustin, yemeza ko abacuruzi ba Kayonza bishwe na bagenzi babo

Yanagarutse ku ruhare rwa PSF mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu, hagamijwe kwihutisha iterambere no kugira umuturage utekanye kandi uteye imbere.

Yasabye abitabiriye uyu muhango n’abaturage muri rusange, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko imvugo n’ibikorwa bisesereza, n’ibindi byose byahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka