Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, batangiye guhera ku babyeyi batwite bakabakurikirana kugeza umwana akuze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana avuga ko ruswa ari umwanzi w’Igihugu n’Iterambere, agasaba abaturage gutunga agatoki aho bayikeka kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.
Bamwe mu bagabo bavuga ko bahitamo kubaho nk’ingaragu mu bukode kubera gutinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu miryango. Umugabo wo mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, amaze umwaka ataye urugo rwe, ajya gukodesha ahandi aho abayeho mu buryo bw’ingaragu kandi yarashakanye n’umugore byemewe n’amategeko.
Aborozi b’Akagari ka Mucucu Umurenge wa Murundi muri Kayonza, bavuga ko ikorwa ry’umuhanda Mucucu-Kageyo ryatumye biruhutsa, kuko batabashaga kugemura amata yabo ku ikusanyirizo rito ryabegerejwe ndetse abandi ngo amata yabo akaba yatwarwaga n’abacunda, bageneraga iminsi ibiri mu cyumweru nyiri inka.
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, yasaye abasoje amasomo abinjiza mu mwuga w’abacungagereza, kubungabunga uburenganzira bw’abagororwa no kurangwa n’indangagaciro zigenga urwego baje gukoramo.
Itsinda ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo z’Abanyamahanga baturutse mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika na Asia, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Nyagashanga mu gutera ibiti ku buso bwa hegitari 15.
Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ruraburira bagenzi babo batinya kujya kugura udukingirizo ngo batitwa abasambanyi, ko ibyo ari ubujiji no kudakunda ubuzima bwabo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bagabiye Perezida wa Repubulika inka y’ishimwe kubera ko yahagaritse Jenoside akanabarokora.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Karere ka Kirehe kwahujwe no kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ariko hanabungwabungwa umutekano.
Abaturage 36 batishoboye batagira amacumbi, mu Murenge wa Rukira, bashyikirijwe amazu yo kubamo n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku hagamijwe kubatuza neza no kuzamura imibereho yabo. Izi nzu zikaba zarubatswe ku bufatanye bw’Akarere, Umurenge ndetse n’uruhare rw’abaturage binyuze mu miganda.
Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+, uvuga ko umubare w’abandura virusi itera Sida utiyongera mu bantu basanzwe ahubwo ikibazo kiri ku byiciro byihariye birimo abakora uburaya kuko imibare igaragaza ko bari kuri 4.1% mugihe abasanzwe ubwandu buri kuri 3 %.
Abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare basaba bagenzi babo gukora bakiteza imbere kuko ubushobozi babufite aho gusabiriza. Bimwe mu bikorwa bishimira bagezeho harimo ubworozi, ubukorikori n’ibindi.
Abana 30.467 bari mu ngo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare, batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Abaturage bo mu Midugudu yo mu Kagari ka Nyagashanga n’utundi Tugari bihana imbibi two mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, bagaragaza impungenge batewe n’udusimba tuba mu butaka tumeze nk’iminyorogoto, tubangiriza imyaka.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu umugore wishe umugabo we, hamwe n’abagabo bane bafatanyije.
Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022, umuganda usoza ukwezi mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti by’imbuto ziribwa. Mu Karere ka Bugesera intumwa za rubanda zifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Kinazi, Umudugudu wa Cyeru, mu muganda, ahacukuwe (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 20 Ugushyingo 2022 rwafunze umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana cumi n’umwe (11), harimo abana b’abahungu icumi (10) n’umukobwa umwe (1).
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko ntawanyeganyeza u Rwanda mu gihe rufite ururimi n’umuco umwe, ahubwo ko umwanzi Igihugu gifite rukumbi ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, mu mpera z’icyumweru hakozwe umuganda udasanzwe w’urubyiruko wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye, gutera ibiti ndetse no gusibura imirwanyasuri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arasaba abahinzi bahawe ifumbire ntibayikoreshe kuyigarura igahabwa abayikeneye.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko ikibazo cy’ubwishingizi (Assurance), gikomeye ariko kirimo kuganirwaho n’inzego bireba, kugira ngo gikemuke n’ubwo ngo gishobora gufata igihe.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kurera neza abana no gukangura ubwonko bwabo bakiri bato.
Urubyiruko 6,668 rusoje amashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburasirazuba, rwatangiye urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 10, rwasabwe kwimakaza ubumwe, kwishakamo ibisubizo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko hakenewe Miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda mu kubaka ubwiherero bushya no gusana ubutameze neza mu baturage, abafatanyabikorwa bagasabwa kubigiramo uruhare.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, buhira imyaka aho bishoboka bakanatera ibiti bivangwa nayo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.
Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe.
Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.
Imirenge 59 kuri 95 igize Intara y’Iburasirazuba, ishobora guhura n’amapfa mu gihe imvura yaba ikomeje kubura, nk’uko abayobozi babigaragaje.
Abaturage b’Akagari ka Rutungo na Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bivuriza ku Ivuriro rito rya Gakagati, bavuga ko hashize imyaka irindwi bizezwa ko rizaba Ikigo Nderabuzima ariko ntibikorwe, bikabagiraho ingaruka zirimo kubyarira mu ngo.