Gatsibo na Gicumbi bifatanyije mu kwibuka abishwe mu byitso

Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyije n’ubw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abarokotse mu Turere twombi, mu kwibuka Abatutsi bishwe bitwa ibyitso, baruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna mu Karere ka Gicumbi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bashyize indabo kuri uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi barenga 400, bakuwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Turere twa twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, 16 nibo bamaze kumenyekana batwawe mu biswe ibyitso bakicirwa i Gicumbi.

Abafashwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi muri utu Turere, biciwe ahahoze Parike ya Byumba bajugunywa mu cyobo, bakaba baratwikishijwe amapine y’imodoka n’amakara byamenweho lisansi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabanje kwihanganisha Abanyarwanda muri rusange n’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Gisuna na Mukeri by’umwihariko, avuga ko ari inshingano z’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, kuko ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe.

Yasabye buri wese kuba hafi y’abarokotse muri ibi bihe bitoroshye bibuka ababo bavukijwe ubuzima bazira uko baremwe.

Yavuze ko bababazwa cyane n’iyicarubozo abiciwe ahahoze Parike ya Byumba bakorewe, ariko anizeza ko inyigo yo kubaka uru rwibutso ku buryo buhesha icyubahiro abaruruhukiyemo yarangiye, hagiye gutangira ibikorwa byo kurwubaka.

Yagize ati “Tubabazwa n’iyicarubozo bakorewe ndetse no kuba tutazi umubare wabo nyawo kubera uburyo bishwemo. Ubu dukomeje ibikorwa byo gutunganya aho baruhukiye, ubu inyigo yo kubaka uru rwibutso ku buryo ruhesha icyubahiro abaruhukiyemo yararangiye, hasigaye ibikorwa byo kubaka.”

Depite Ndoliyobijya Emmanuel, yavuze ko kugeza uyu munsi hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka, asaba buri wese waba ufite amakuru y’aho yaba iherereye, kuyatanga nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka