Abacururizaga ku gataro biyemeje ko mu myaka itatu buri wese azaba afite iduka

Umuyobozi w’itsinda ry’abagore bo mu Karere ka Rwamagana rizwi ku izina rya Rwamagana Superwomen, Uwamahoro Rehema, avuga ko nyuma y’imyaka itatu umugore ukennye uri muri iri tsinda azaba afite aho akorera atabunza agataro cyangwa ngo akorere ku rubaraza rw’inzu.

Itsinda ryatangiye ari abagore 100 none bamaze kuba 160
Itsinda ryatangiye ari abagore 100 none bamaze kuba 160

Iri tsinda rigizwe n’ingeri zitandukanye z’abagore, abakozi ba Leta, abikorera ndetse n’abafite amikoro macye cyane bacuruza ku gataro.

Buri kwezi, umunyamuryango yishyura amafaranga 10,000 y’umugabane n’andi 1,000 afasha mu gihe habaye inama.

Hashize umwaka iri tsinda ritangiye, rikaba rimaze kugera ku banyamuryango 160.

Uwamahoro Rehema avuga ko barishinze bagamije kuzamurana mu bukungu, kumenyana no kumenyekanisha ibyo bacuruza.

Uwamahoro agira ati “Twatangiye turi 100, umuhigo wacu ari ugukusanya amafaranga miliyoni imwe (1,000,000) ku kwezi ku bagore 100. Twagiye tuyazigama nyuma y’amezi nk’atatu tuba tubaye 160. Tukaba dufite arenga 22,000,000 kuri konti kuko ayo mafaranga ntakorwaho, tuzashaka icyo tuyakoramo kigaragara ari uko yamaze kuba menshi.”

Avuga ko nibamara kwizigamira mu mwaka wa kabiri aribwo bazicara bakareba icyo bakoresha ayo mafaranga kuko azaba amaze kuba menshi.

Mu buryo bwo kumenya abafite amikoro macye bafatanyije, ngo iri tsinda ryashyizeho imiryango mito irimo abantu 15, bikazafasha kumenya abafite ibibazo n’icyo bafashwa kugira ngo babashe kubisohokamo kandi buri wese afashijwe gukora icyo asanzwe akora ariko noneho ku rwego rwo hejuru.

Uwamahoro Rehema avuga ko bafite intego yo guteza imbere umugore ukennye
Uwamahoro Rehema avuga ko bafite intego yo guteza imbere umugore ukennye

Avuga ko uretse umucuruzi w’amikoro macye ngo iyi miryango mito, ishobora no gukemura ibibazo bya mituweri n’ibindi byoroheje bidasabye kujya mu itsinda.

Avuga ko igishimishije ari uko abantu bafite mu itsinda bagaragara ko bafite amikoro macye aribo batanga imisanzu neza kurusha abafite amikoro bigaragaza ko bifuza kuzamuka mu ntera.

Avuga ko intego bafite ari ugukora ishoramari rirambye, kumenyana no kumenyekanisha ibyo bakora ariko by’umwihariko bakibanda ku bafite amikoro macye cyane ku buryo bazamuka bakareka gucururiza ku gataro no kudodera ku rubaraza rw’inzu.

Ati “Icya mbere ni ukumenyana no kumenyekanisha ibyo dukora, umuntu aza ku rubuga akabaza ati harya wa muntu ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi akorera hehe? Undi akabaza uw’ubunyobwa buseye, undi akamwandikira ati nyoherereza ibiro bitanu.”

Akomeza agira ati “Ikindi turashaka gukora ishoramari rirambye bitari ugushora miliyoni zingahe mu buhinzi ejo habaho ihindagurika ry’ibihe yose agahomba.”

Avuga ko intego bafite ari ugufasha Leta guca ubucuruzi bwo mu muhanda ariko bubakira ibushobozi umugore ufite amikoro macye kuzamuka.

Guverineri Gasana yabasabye kuba icyitegererezo mu bandi bagore
Guverineri Gasana yabasabye kuba icyitegererezo mu bandi bagore

Ati “Turifuza ko iyi myaka itatu twizirika nyuma y’ayo uwadoderaga ku rubaraza azabe afite atelier ye nini, uw’agataro ari mu iduka ryiza. Aho buri wese yifuza kugera tube ari ho tumugeza.”

Yifuza ko ubuyobozi bwaba hafi mu buryo bw’ubujyanama no kubakurikirana kugira ngo intego bafite zigerweho no kubafasha mu kwiyungura ubumenyi n’andi mahirwe yaboneka yose bakayagiramo uruhare.

Kuri ubu barateganya kugura imigabane ya 50,000,000 mu isoko rya kijyambere rya Rwamagana.

Mu nteko rusange y’iri tsinda yabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yabashimiye igitekerezo cyo guhuza imbaraga mu mishinga y’iterambere, anabasaba kubyaza umusaruro amahirwe ahari bakagura ishoramari, bakaba icyitegerezo ku bandi bo mu tundi Turere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka