Gatsibo: Kugeza Kawa ku ruganda igisarurwa byayongereye uburyohe

Abahinzi ba kawa mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuyigeza ku ruganda bakimara kuyisoroma byongereye ubwiza bwayo, ariko n’umusaruro uriyongera kubera kwishimira isoko.

Kugeza Kawa ku ruganda igisarurwa byayongereye uburyohe
Kugeza Kawa ku ruganda igisarurwa byayongereye uburyohe

Babitangaje ubwo mu Karere ka Gatsibo habaga umunsi wahariwe kawa, hakanahembwa abahinzi babaye indashyikirwa mu kugira umusaruro mwinshi ku giti, no kuwugeza ku nganda ukiva mu murima.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Muhura, abacyitabiriye bakaba basogongeye kawa ndetse banibutswa uko ikorerwa kugira ngo itange umusaruro mwinshi.

Umuhinzi wa kawa mu Murenge wa Muhura, Mukatete Aurelie, avuga ko ubundi bafataga kawa bakayihera ku ibuye bakaronga n’amazi, rimwe na rimwe nayo atari meza bakayanika ku misambi bigatuma itakaza ubuziranenge bwayo.

Avuga ko ubu bakimara gusoroma kawa bahita bayijyana ku ruganda, igatunganywa ku buryo iryoha.

Ati “Ubu tumara gusoroma tugahita tuyijyana ku ruganda bakayitunganya, bakanayanika ahantu hasa neza bigatuma igira uburyohe buri hejuru.”

Abaturage basigaye bakunda kunywa kawa biyezereza
Abaturage basigaye bakunda kunywa kawa biyezereza

Mbaraga Theoneste na we avuga ko gufata nabi kawa aribyo byatumaga itaryoha, ariko kubera kubegereza inganda ndetse n’ubukangurambaga ku kuyifata neza, byatumye babasha kugira iryoshye.

Avuga ko abahinzi ba kawa ubwabo batangiye kuyinywa, ku buryo basigaye bazi gutandukanya iryoshye n’itaryoshye.

Agira ati “Kawa iryoshye uba wumva isa n’irimo isukari ku buryo kuyinywa bitagusaba kuyishyiramo. Naho mbere hari igihe twanayinywaga ukayoberwa ibyo unywa.”

Umusongezi Mukankusi Félicité avuga ko Kawa itaryoha nk’isukari nk’uko bamwe babivuga, ahubwo iba iremereye mu kanwa ndetse yumvikanamo n’agashari gacye mu kanwa.

Ati "Kawa y’u Rwanda yose iraryoha ariko ntiryoha nk’isukari, ahubwo mu kanwa uba wumva iremereye n’agashari gacye, by’umwihariko iy’u Rwanda igira impumuro kurusha izindi ku Isi."

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB, Urujeni Sandrine, avuga ko umwaka wa 2022, kawa ya Gatsibo yaje mu zabaye nziza mu buryohe, ariko by’umwihariko akaba ari ko Karere kagemuye nyinshi ugereranyije n’utundi.

Avuga ko kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera ndetse n’uburyohe, barimo gushyiraho amakoperative yegereye abahinzi kugira ngo abafashe guhita bageza umusaruro ku ruganda, kuko abamamyi bari hagati y’umuhinzi n’uruganda, batumaga kawa itinda igatakaza ubuziranenge.

Abayobozi bakangurira abahinzi kwirinda abamamyi
Abayobozi bakangurira abahinzi kwirinda abamamyi

Avuga ko urebye umubare w’abahinzi urenga 400,000, muri bo 10% batari mu makoperative, bigatuma hagati y’abahinzi n’uruganda hazamo abamamyi bigahombya impande zombi.

Agira ati “Kwegereza abahinzi koperative muri zone bizadufasha cyane, kuko tuzakuramo abamamyi, amafaranga yose avamo ace muri koperative agere ku muhinzi ako kanya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko abamamyi bahombyaga ikintu kinini haba amafaranga ndetse n’ubwiza bwa kawa.

Ati “Abamamyi batwaraga miliyoni 280 buri mwaka, ubu agiye kujya ajya mu maboko y’abaturage babone mituweli. Ikindi ariko banahombyaga Igihugu ku bwiza bwa kawa, kuko iyo itinze kugera ku ruganda kugira ngo itunganywe vuba, ubwiza bwayo burangirika.”

Akarere ka Gatsibo gafite amakoperative y’abahinzi ba kawa 17, akaba asimbura abamamyi babaga hagati y’abahinzi n’inganda ku buryo bateraga ibihombo.

Meya Gasana avuga ko buri mwaka kawa yinjiza amafaranga hagati ya Miliyari 14 na 15, bingana na kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’Akarere, ari naho ngo bagiye gushyira imbaraga kugira ngo amafaranga yikube ishuro nyinshi.

Abahinzi barishimira ibyo bagezeho
Abahinzi barishimira ibyo bagezeho

Avuga ko bagiye kuganira n’abikorera ku buryo kawa yamurikwa ku mihanda minini, ngo abantu benshi bamenye ko ihari ariko bakanayinywa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abahinzi ba kawa kwirinda abamamyi, kuko babahombya bagura umusaruro wa kawa ku giciro gitandukanye n’icyashyizweho na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka