Senateri Nsengiyumva yagarutse ku ivangura ryakorerwaga abari batuye mu Mutara
Senateri Nsengiyumva Fulgence, avuga ko abari batuye mu Mutara bitwaga Abahima, ku buryo n’abakomoka mu bwoko bw’Abahutu, bageze ahandi mu Gihugu babwirwaga ko nta Muhima w’Umuhutu ubaho, iryo vangura ngo rikaba ryarabagizeho ingaruka zikomeye.
- Senateri Nsengiyumva yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Rwentanga
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Matimba ku rwibutso rwa Rwentanga rubitse imibiri 66 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Uwatanze ubuhamya, Gashugi Rwamushayija Augustin, yavuze ko abari batuye aho Rwentanga, Mitayayo na Nyabweshongwezi bari babanye neza, ikibazo kiza kuba kubera Politiki.
Avuga ko nta wari kuvuga Umuhutu cyangwa Umututsi ahubwo barashyingiranaga bakagabirana inka.
Urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira ngo we n’abandi umunani bafunzwe amezi atandatu, i Ngarama bashinjwa kuba ibyitso.
Icyakurikiyeho ngo bahise bashyiraho Konseye ugomba gutegura ubwicanyi, aba ariwe unatangira kubiba urwango mu baturage.
Agira ati “Ino aha hagumye gutyo abantu bibaniye ariko bahise bashyiraho undi mukonseye witwaga Uwimana Donatien, wari umwarimu hano mu mashuri abanza, yari yaraturutse i Kivuye, aza yumva ko ari Umuhutu ukase, agenda abishyira mu bandi, babona uwo batazi bati ni ikitso, babona undi ngo ni Umututsi, ni abangaba bashyinguwe hano bababwiye.”
Undi mwihariko wari uhari ku bantu bari batuye muri aka gace, ni uko nta munyeshuri wari wemerewe kwiga amashuri yisumbuye, n’uwayize ngo yayigiye mu zindi Ntara cyangwa hanze y’Igihugu.
Ati “Nta mwana w’ino aha wajyaga yiga segonderi, nanjye ubwanjye nayigiye muri Congo, ndi mu bambere bize segonderi mu Mutara. Icyo gihe mbere ya 1980 twari abantu batarenze bane nabwo batigiye aha.”
- Senateri Nsengiyumva aganira n’abitabiriye icyo gikorwa
Senateri Nsengiyumva, na we ashimangira ko byari bigoranye kwiga umuntu agasoreza amashuri yisumbuye mu Mutara, hatitawe ku bwoko akomokamo, ahubwo byasabaga ko bajya kwigira mu zindi Ntara zari zifite ayo mashuri cyangwa hanze y’Igihugu.
Yagize ati “Natwe aho twajyaga gushaka amashuri hanze y’ahangaha, iyo wagiraga ngo uravuze bakakwita uwo mu bwoko bw’Abahutu, abenshi baravugaga ngo nta Muhutu w’Umuhima ubaho. Ariko ubwo n’Imana yabijyagamo ukagira amahirwe, nkaba mpagaze imbere yanyu kubera ayo mahirwe nagize.”
Yabwiye abarokotse Jenoside ko batari bonyine, kuko Igihugu kizirikana agahinda batewe no kubura ababo kandi bakaba banashimirwa ubutwari bagize, bakaba bataraheranwe n’ibyababayeho ahubwo bakiyubakamo ikizere cyo kubaho.
- Abaturage basabwe kwitabira ibikorwa byo kwibuka
Yasabye abaturage muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kuko byubaka buri wese nk’umwenegihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko mu bikorwa byakozwe kandi bikomeza, ngo ni ukubungabunga umutekano w’Abarokotse n’imitungo yabo, kuko ngo bagiye babona abantu bagifite ibitekerezo bibi babahohoteraga.
Ikindi ngo umwaka ku wundi bagiye babubakira inzu, by’umwihariko umwaka w’ingengo y’Imari ushize bakaba barubakiye banatuza imiryango itandatu, uyu mwaka nabwo bakaba barimo kubaka izindi zizatuzwamo imiryango itandatu, hakaba harimo no kuvururwa izindi 21.
Yavuze kandi ko hari abafashwa mu bikorwa by’ubuvuzi kubera ibikomere basigiwe na Jenoside, gufasha abanyeshuri kwiga no gutanga inkunga ku bafite intege nke.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abarokotse umujenosideri Njagari bihangane,Fulgence azabiteho azaba yitandukanyije na sekibi.