Umunya-Tanzania arifurizwa gushyirwa mu barinzi b’Igihango b’u Rwanda

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barifuza ko umuturage witwa Bosco w’umunya-Tanzania yashyirwa mu barinzi b’Igihango, kuko yemeye ko mu butaka bwe hubakwamo urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse akanakomeza ibikorwa byo kurukorera isuku.

Bosco (ufite imbago), abarokotse Jenoside barifuza ko yagirwa Umurinzi w'Igihango
Bosco (ufite imbago), abarokotse Jenoside barifuza ko yagirwa Umurinzi w’Igihango

Uru rwibutso rwubatse muri Kilometero ebyiri uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania mu Ntara y’Akagera.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko muri Jenoside, hari abagiraneza bo mu itorero ry’Abaruteri (Luther), bakoreraga muri ako gace bafasha impunzi, bagiye barohora imibiri y’abishwe bakajugunywa mu mugezi w’Akagera, uwo muturage witwa Bosco, yemera ko bashyingurwa mu cyubahiro mu butaka bwe.

Uru rwibutso rushyinguwemo imibiri 917 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, guhera mu mwaka wa 2010, abacitse ku icumu rya Jenoside bakaba bajya kuhakora isuku, mu gihe batagiyeyo Bosco akaba ariwe uhakorera isuku.

Ati “Bosco navuga ko ari umuntu ufite ubumuntu, yanze ko abantu bakomeza kureremba ku mazi yifatanya n’Abaruteri barohora iyo mibiri ishyingurwa mu butaka bwe, ndetse akomeza no kujya ahakorera isuku.”

Urwibutso rwo mu Ntara ya Kagera ruruhukiyemo imibiri 917 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Urwibutso rwo mu Ntara ya Kagera ruruhukiyemo imibiri 917 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kirehe, bagiyeyo kuhakorera isuku ndetse na we aza kwifatanya nabo.

Ibikorwa by’uyu mugabo ngo byabakoze ku mutima, ku buryo bifuza ko bishoboka yashyirwa mu barinzi b’Igihango.

Ati “Twamugereranya n’abarinzi b’Igihango, hari abantu bemeye guhisha no kurokora Abatutsi mu gihe abandi barimo babica. Twamugereranya n’abemeye kubahisha n’ubwo we yarohoraga imibiri y’abamaze gupfa. Na we bishoboka twamushyira mu barinzi b’Igihango b’Abanyarwanda, cyangwa abanyamahanga bagiye bagaragaza ibyo byiza.”

Nduwimana ariko avuga ko nanone nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batishimira amagambo yanditse kuri urwo rwibutso kuko atagaragaza ko ari Abatutsi bishwe muri Jenoside, icyakora akishimira ko Ibihugu byombi byatangiye ibiganiro kuri iki kibazo.

Agira ati “Turimo gushaka ko amagambo yanditseho ahindurwa kuko avuga ko ari Abanyarwanda basubiranyemo, mu by’ukuri amagambo yanditseho ntavuga ko bazize Jenoside, gusa turishimira ko ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi byatangiye, kandi batubwira ko vuba aha bagiye kuhubaka neza ndetse n’ayo magambo agahindurwa.”

Abarokotse Jenoside buri mwaka bajya kuhakora isuku
Abarokotse Jenoside buri mwaka bajya kuhakora isuku

Ikindi ariko, yifuza ko mu minsi 100 yo kwibuka, uru rwibutso narwo bakwemererwa bakajya bajya kurwibukiraho, nk’uko bikorwa ku nzibutso ziri mu gihugu cya Uganda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka