Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru guhaguruka bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umudendezo w’Igihugu, batangira amakuru ku gihe kandi bafasha abaturage guhindura imyumvire, gukunda Igihugu, gukora akazi kanoze no kubahiriza igihe.
Polisi y’u Rwanda yagaruje amashilingi 370 akoreshwa muri Kenya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 256, yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugishakisha kandi rutegereje uwaza kuruha amakuru ku bijyanye n’urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince ufite imyaka 10 y’amavuko, bikekwa ko yaba yarishwe.
Ingabo, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 6 ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda, byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 3 Kamena 2022 batangiye imyitozo ya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara 2022’, iyi myitozo ikaba irimo kubera i Jinja muri Uganda.
Mu gihe u Burusiya buvuga ko buzakomeza intambara burwanamo na Ukraine, Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Macky Sall, yagiye gusaba Putin kurekura ibiribwa n’ifumbire, kugira ngo uyu mugabane udakomeza kuhazaharira.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bakurikiranyweho ibiyobyabwenge kuva muri 2019 kugeza muri 2021. Mu bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge abagore bari kuri 15%, ariko uwo mubare muto w’abagore ukabikwirakwiza mu buryo bworoshye kubera amayeri (…)
Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bamennye ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bibarirwa mu mafaranga miliyoni 302, hakaba n’amavuta ya mukorogo abarirwa mu mafaranga angana na miliyoni 495.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15, ari na yo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.
Intambara ikomeje guhuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, mu rukerera tariki 24 Gicurasi yabereye muri groupement ya Buhumba, abasirikare ba FARDC bata ibirindiro byabo barahunga.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM, gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho mu murenge ayobora babonetse nyuma yo gushakishwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’igihugu y’umutekano izwi nka ‘National Security Symposium’ irimo kwiga ku bibazo bitandukanye by’umutekano byugarije umugabane wa Afurika.
Guverinoma ya Libya iyobowe na Fathi Bachagha, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiwe kandi na maréchal Haftar yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 yahunze Tripoli, nyuma y’amasaha make yari imaze yinjiye muri uyu murwa mukuru.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira wari wabuze mu minsi ishize yabonetse, akaba yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi w’umuturanyi.
Umuturage ufite Ubwenegihugu bw’u Bushinwa witwa Lu Fengzhen(Abigail) aravuga ko uruganda rw’ibyuma rwitwa Rwanda Special Materials rukorera i Nyacyonga rurara rukora rukabuza abari mu rugo rwe gusinzira.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo witwa Iyakaremye Primien ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.
Umukobwa witwa Furaha Florence Drava w’imyaka 25 y’amavuko wabaga muri Paruwasi ya Zaza mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma witeguraga kuba Umubikira bamubuze mu kigo yabagamo, asiga yanditse urupapuro rusezera kuri bagenzi be abahumuriza ko ari muzima ko badakwiye kumushakisha.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu eshatu zubakiwe mu buryo bugezweho, imiryango itishoboye ituye mu birwa bya Bugarura na Rutagara byo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.
Abimukira hafi 44 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu mazi ku nkengero z’amazi muri Sahara y’Iburengerazuba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017. Arakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.
Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano mu (…)
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zifatanyije n’abaturage batuye muri Lokiliri Payam mu muganda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera tariki ya 05 Gicurasi 2022 yafashe abagabo babiri bafite amasashi ibihumbi 50 atemewe gukoreshwa, ubwo bayinjizaga mu gihugu bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Abaturage bo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bakomeje gutegereza imibiri y’abantu batatu barohamye mu mazi bakaburirwa irengero.
Imfungwa yo muri Amerika yitwa Casey White yatorotse gereza hamwe n’umucungagereza ucyekwaho kuyifasha biravugwa ko bari bafitanye umubano wihariye. Polisi yo muri Leta ya Alabama yavuze ko ibyo byemejwe n’izindi mfungwa zari zifunganywe na Casey White, ucyekwaho ubwicanyi.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, tariki ya 2 Gicurasi 2022 yafashe abagabo 2 bagize uruhare mu kwiba igikapu cy’Umunyamerikakazi witwa Kirsten Dodroe, kirimo ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1.300.000.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.